skol
fortebet

Lumbasi wari umuyobozi wa Royal Fm yasezeye

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Jackie Lumbasi wari umuyobozi wa Royal FM yayisezeyeho, ahamya ko atazongera kumvikana kuri mikoro z’iyi radiyo iri mu zikunzwe mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Ni inkuru y’incamugongo yamenyesheje abakundaga ibiganiro bye abinyujije ku rubuga rwa Twitter. Yavuze ko guhera tariki 12 Mutarama 2023 nta muntu uzaba akimwumva kuri mikoro za Royal FM.

Lumbasi wakoraga ikiganiro ‘Kigali in the morning’ yageze kuri Royal FM mu 2018 nyuma aza no kuyibera umuyobozi.

Amakuru ahari avuga ko mbere yo gusezera kuri Royal FM nk’umunyamakuru yabanje kuyisezeraho nk’umuyobozi wayo mu mezi make ashize.

Ntabwo haramenyekana aho Lumbasi yerekeje.

Lumbasi yatangiriye urugendo rw’itangazamakuru kuri Power FM muri Uganda mu 2006. Mu 2008 nibwo yerekeje kuri Capital FM yamazeho imyaka icumi mbere yo kwimukira mu Rwanda mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa