skol

Lydia Jazmine yahishuye amarangamutima ye nyuma yo guhabwa impano itangaje n’Umunyarwanda

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Umuhanzikazi Lydia Jazmine uri mu bakomeye muri Uganda yahishuye k yanyuzwe n’impanzo itangaje yahawe n’umusore w’Ikigali wamushashinye akayimushyira i Kampala.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umusore witwa Shakul yahagurutse i Kigali yerekeza i Kampala, aho yari ashyiriye Lydia Jazmine igihangano yamushushanyijeho.

Nyuma yo kwakira iki gihangano, uyu muhanzikazi yavuze ko yakozwe ku mutima n’iyi mpano, ashimira bikomeye uyu musore.

Mu magambo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Lydia Jazmine yagize ati "Mbega impano itangaje, Shakul yavuye i Kigali anzaniye impano itangaje […] nayikunze rwose!"

Uyu munyabugeni ukiri muto ariko akagira impano ikunze gutangaza abamuzi, yabwiye IGIHE ko yakoze igihangano cy’uyu muhanzikazi, arangije ashaka uko yazamugeraho.

Ati "Naramushushanyije ndangije nyishyira ku mbuga nkoranyambaga, amaze kubibona twaraganiriye musaba ko nayimushyira arabyemera. Nguko uko nateze njya kumureba i Kampala mushyikiriza igihangano namukoreye."

Shakul yavuze ko nubwo nta mafaranga runaka yishyuwe, ashimira Lydia Jazmine uburyo yamwakiriye ndetse anahamya ko yamusubije itike yakoresheje ajya kumureba, yewe ngo hari n’ibindi bemeranyije nubwo we atashatse kubigarukaho.

Avuga ko nta mpamvu yihariye yatumye amushushanya, uretse kuba yarabonye ifoto ye agasanga yavamo igihagano cyiza, ni ko guhita abiha umwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa