skol
fortebet

Lynda Priya yakoze ubukwe [Amafoto]

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Sunday 08, Feb 2026

Lynda Priya yakoze ubukwe [Amafoto]

Sponsored Ad

skol

Uwankusi Nkusi Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ariko akaza no kwamamara nka Lynda Priya muri sinema y’u Rwanda, yakoze ubukwe na Irenge Christian bari bamaze igihe bakundana.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2026 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Lynda mu birori byabereye ahitwa Kaleb Garden ku i Rebero.

Ni ibirori byakurikiwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri ‘Assemblies of God Church’.

Abatumiwe mu bukwe bwabo biteganyijwe ko baza kwakirirwa ku mugoroba wo ku wa 8 Gashyantare 2026.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.

Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo aba bemeranyije kubana akaramata mu birori, uyu mukobwa yanambikiwemo impeta.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Lynda Priya yavuze ko we n’umukunzi we batangiye gukundana mu 2023.

Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi bakundanye guhera mu 2022.

Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa