skol
fortebet

M.IRENE ENTERTAINMENT yatandukanye na Vestine & Dorcas

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Vestina na Dorcas bari bamaze igihe gisaga umwaka urenga bari M.IRENE ENTERTAINMENT ya Irene Murindahabi bavuyemo ku mpamvu zitaratangazwa.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 7 Nyakanga nibwo umuyobozi wa M.IRENE ENTERTAINMENT yasohoye itangazo rivuga ko Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bamamaye ku mazina ya ‘Vestine na Dorcas’ batakiri mu muryango mugari MIE yafabashaga guhera kuri uyu munsi .


Dorcas na Vestine bamamaye mu ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi yitwa ” Nahawe Ijambo” kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3 ku rubuga rwa YouTube.

Aba bana baturuka mu Majyaruguru y’u Rwanda bari guhatanira igihembo cya “Rwanda Gospel Stars Live" gihurijwemo abahanzi 15 bari ku ruhembe rw’abafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, bahataniye igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.


Dorcas na Vestine umushinga wabo ni uwo kubaka studio nziza ya muzika itunganya amajwi n’amashusho yajya ibafasha ikanafasha abandi bahanzi by’umwihariko aba Gospel

Ubwo baganirizaga itangazamakuru iby’umushinga wabo, bavuze ko bashaka kubaka studio igezweho ikaba n’ikigo cyo kwigishirizamo urubyiruko umuziki.

Ni igitekerezo aba bana bavuga ko bakuye ku kuntu bakoze umuziki baturuka mu Ntara y’Amajyaruguru ariko badafite studio hafi, byatumye bashaka gufungura iyabo yajya inafasha abandi bafite impano ntibavunike nkuko bo bavunitse.

Bagize bati “Twe twavaga i Musanze tuje gukora umuziki mu Mujyi wa Kigali, ni ibintu bituvuna cyane, rero abantu badushyigikiye tugatsindira ariya mafaranga byadufasha gukora ikigo cyigisha umuziki kirimo na studio byajya bifasha n’abandi banyempano.”

Dorcas na Vestine bari mu bahanzikazi bashya bahanzwe amaso mu muziki uhimbaza Imana. Iri tsinda ry’abavandimwe ryamenyekanye mu ndirimbo "Nahawe ijambo’’. Aba bana basengera muri ADEPR ndetse baririmba by’umwihariko muri Korali Goshen y’i Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa