skol
fortebet

Madamu Jeanette kagame yifurije ababyeyi umunsi mwiza abashimira umusanzu wabo

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Monday 09, May 2022

Madamu Jeanette kagame yifurije ababyeyi umunsi mwiza abashimira umusanzu wabo

Sponsored Ad

skol

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza, ashima uruhare bafite mu buzima bw’umuryango n’igihugu muri rusange.

Ku munsi wahariwe Nyina w’umuntu abantu batandukanye bakomeje gushimira ababyeyi babo ndetse n’ababyeyi bishimira intambwe bagezeho ari nako bashimira Imana.

Madamu Jeannette Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yifatanyije n’ababyeyi b’abagore, abashimira ko urukundo n’ubudaheranwa bahorana ari byo nkingi y’umuryango mwiza n’igihugu muri rusange.

Ati “Babyeyi, Urukundo n’ubudaheranwa muhorana, ni inkingi ikomeye yo kubaho kwacu, biduha kandi ituze n’ubuzima bwiza, mu miryango yacu n’igihugu muri rusange. Mbifurije gukomeza kugira umunsi mwiza w’Ababyeyi b’abagore!”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa