skol
fortebet

Madebeats yemeje amakuru y’uko agiye gutura mu Bwongereza

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Monday 19, Sep 2022

Madebeats yemeje amakuru y'uko agiye gutura mu Bwongereza

Sponsored Ad

skol

Mucyo David wamenyekanye na Madebeats mu gukora no gutunganya indirimbo hano mu Rwanda agiye kwimukira mu Bwongereza nyuma yo kubona ibyangombwa bimwemerera kuhatura ndetse no kuhakorera umuziki we.

Amakuru dukura ku Igihe nuko Madebeats aherutse kubona ibyangombwa bimwemerera gutura mu Bwongereza ndetse no kuhakorera, ariko iby’urugendo rwe yabigize ibanga yirinda ko rwazamo birantega.

Ubwo bari mu Kiganiro Madebeats yahamirije Igihe aya makuru ndetse ashimangira ko bizamwongera ubundi bumenye no kurushaho guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Ati “Amakuru yo ni yo, namaze kubona ibyangombwa binyemerera gutura no gukorera umuziki mu Bwongereza, nibaza ko hari byinshi nzihugurira hariya kandi hari na byinshi nshobora kuzafasha umuziki w’u Rwanda.”

Madebeats ni umwe mu bakora bakanatunganya imiziki myiza hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa