skol
fortebet

Madonna yongeye kuvugwa mu rukundo n’umusore arusha imyaka 35

Yanditswe: Friday 03, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Madonna ufatwa nk’umwamikazi mu Njyana ya Hip Hop yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umusore arusha imyaka 35 nyuma y’igihe gito atandukanye n’umunyamideli Andrew Darnell yarushaga imyaka 41.

Sponsored Ad

Kuri ubu Madonna ari kuvugwa mu rukundo na Josh Popper w’imyaka 29 uzwi nk’umukinnyi w’iteramakofe ndetse no gutoza imyitozo ngororamubiri(Gym) mu mujyi wa New York.

Pagesix yatangaje ko aba bombi bahujwe n’umuhungu wa Madonna witwa David usanzwe atozwa na Josh.

Madonna yongeye kuvugwa mu rukundo nyuma y’igihe gito atandukanye na Andrew bari bamaranye amezi arindwi gusa mu rukundo.

Amakuru avuga ko iherezo ry’urukundo rwaba bombi ryatewe nuko abo mu muryango wa Andrew batigeze bashyigikira urukundo rwabo bitewe n’ikinyuranyo k’imyaka yari hagati yabo.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 64 uretse kuba benshi bamushimira uruhare rwe mu iterambere rya muzika kuri ubu bamwe bakomeza kumunenga kubera imyitwarire ye idahwitse aho bamwe bavuga ko agishaka kwitwara nk’inkumi kandi mu byukuri imyaka yaramusize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa