Mama Mariya Yohana yanenze imyambarire y’abanyampinga b’u Rwanda[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021
Mariya Yohana n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka mu majonjora ya Miss Rwanda 2021 agitangira hakirimo abakobwa 400 akaza kugira uruhare mu guhitamo abakobwa 37 babashije kujya mu mwiherero, ariko bahitamo abakobwa 20 ntabwo yari ari mu bagombaga kubatora.
Uyu mubyeyi n’umwe mubahanzi bafite indirimbo zigaruriye imitima yabanyarwanda benshi ,murizo harimo nk’Intsinzi ndetse n’iyifashishwa muri iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yakoranye n’abandi bahanzikazi aribo Aline Gahongayire, Tonzi n’abandi.
Mukiganiro yagiranye n’Inyarwanda yanenze imyambarire ya ba Nyampinga uko bari bambaye, yavuzeko atabashije gukurikirana neza kuko ikoranabuhanga ryabatengushye ariko yabibonye bigeze kuri Final ubwo hari hasigayemo abakobwa batatu bagombaga kuvamo Nyampinga w’u Rwanda.
Agira ati "Erega ntabwo aba ari ukunenga kandi twese ntabwo turi bakuru kandi nta n’ubwo turi bato nanone kuko abakuru bavuga ibyo babona n’abato bakavuga ibyo bashaka". Yakoresheje umugani ugira uti ’Umubaji w’imitima ntabwo yayiringanije’.
Yavuze ko kubwe nka Mariya Yohana we ari mukuru atari muri ba bana ati "Ikibero cyose kigaragara kuva ku gatsitsino kugera hejuru, wabonaga bidakwiye umukobwa, kuko twe turebera ku mukobwa uko akwiriye kwambara".
Yakomeje kandi avuga ko baba bifashe neza, ari beza, bafite ubwenge ariko uko bari bambaye ku bwe atabyishimiye na gato kuko umuto kuri bo wasangaga ari igitangaza ibyo we yita kurimba bikabije.
Yongeyeho ko abakuru bakunda kunengwa bikomeye ngo kuko babuza abana kwambara kandi ntawe ubabuza, ati "Baranaberwa ariko iyo yambaye ikintu ubona kitari cyo, iyo ubivuze bikubera icyaha kandi ubundi ntabwo ari ikosa kuvuga uko ubona ikintu". Hano yahise anisegura ati "Mujye mutubabarira rero".
Yavuzeko ko irushanwa rya Miss Rwanda ryagenze neza kandi uko ryakorwaga ariko ryakozwe usibye icyorezo cya Covid-19 cyahinduye byinshi. Ati "Nabonaga nta kidasanzwe usibye ikoranabuhanga naho ubundi uko twababonaga mbere ni nako twababonye, twabibonaga nk’amafirime".
Yasoje agira inama umukobwa watowe akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 ari we Ingabire Grace, ko akwiye gushyira mu bikorwa umushinga yarekanye, ndetse akagaragaza icyo abantu bashimye mu maso y’abantu, akanahesha umuryango nyarwanda agaciro ndetse n’aho wavutse ukahahesha agaciro.
Imyambarire y’abanyampinga b’urwanda
Ibitekerezo
Wagirango bahisemo ababereka ibyo bashaka aba ari bo baha ikamba.
Kuri bamwe imyambarire ntihwitse. Agaciro k’umunyarwandakazi n’ubwizabwe ntibigaragarira mu kwambara atikwije
Wagirango bahisemo ababereka ibyo bashaka aba ari bo baha ikamba.
Kuri bamwe imyambarire ntihwitse. Agaciro k’umunyarwandakazi n’ubwiza bwe ntibigaragarira mu kwambara atikwije