skol
fortebet

Mama wa P Fla yahakanye ko umwana we yajyanywe Iwawa

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru dusoje nibwo byatangajwe ko umuraperi P-Fla uzwi cyane muri Rap z’amagambo akarishye cyane yajyanwe mu kigo ngororamuco Iwawa nyuma yo gufatanywa ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’ (heroin).
Mama w’uyu muraperi yatangaje ko ibyavuzwe ko umwana we yajyanywe Iwawa atari byo ahubwo ko akiri mu maboko yabashizwe umutekano.
Bivugwa ko P Fla yamaze igihe kinini mu maboko ya Polisi azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo nyuma akaza kujyanywa kugororerwa Iwawa giherereye mu kiyaga cya (...)

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru dusoje nibwo byatangajwe ko umuraperi P-Fla uzwi cyane muri Rap z’amagambo akarishye cyane yajyanwe mu kigo ngororamuco Iwawa nyuma yo gufatanywa ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’ (heroin).

Mama w’uyu muraperi yatangaje ko ibyavuzwe ko umwana we yajyanywe Iwawa atari byo ahubwo ko akiri mu maboko yabashizwe umutekano.

Bivugwa ko P Fla yamaze igihe kinini mu maboko ya Polisi azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo nyuma akaza kujyanywa kugororerwa Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu

Nzamukosha Hadidja umubyeyi wa P Fla, yabwiye Radio Isango Star ko umwana we atari IWawa ahubwo ko akiri mu maboko yabashinzwe umutekano hano mu Rwanda.

Yagize ati " P Fla ntabwo ari iwawa." Yabajijwe uko yakiriye itabwa muri yombi ry’umwana we ushinjwa gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo.

Ati " Nabyakiriye neza kuko amaboko amufite ntabwo ari amaboko amwifuriza ikibi."

Umunyamakuru yasabye Mama wa P Fla kugira ubutumwa aha urubyiruko nyuma yo kumva ko umwana we abikoresha. ’urubyiruko rukwiye kwitonda rukamenya ko atari byiza nk’uko izina ribivuga, nyine biyobya ubwenge."

Yabajijwe aho yifuza ko umwana we yaba ari. Aha yasabwaga guhitamo aho yakwishimira umwana we yagororerwa.Ati "Ari i wawa, ari muri gereza, muri Polisi; icyo nifuza n’uko umwana wanjye yakira."

Mbere y’iminsi mikuru nibwo amakuru y’ifungwa rya P fla yatangiye gucicikana, icyo gihe byavugwa ko umuhanzi P Fla afunze azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo ndetse hanze hajya n’ amashusho yerekanaga uyu muhanzi ari kunywa iki kiyobyabwenge ntacyo yikanga.

P Fla akimara gutabwa muri yombi na polisi yafungiwe kuri gereza ya Nyamirambo mu gihe iperereza ku cyaha aregwa ryari rikomeje.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka “Gasopo Dogg”, “Ghetto”, “Akabindi k’umurozi” yakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge cyane no gufungwa bya hato na hato biturutse kuri ibi cyangwa ingaruka zabyo.

Hakizimana Murerwa Amani wamamaye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ku kazina ka P FLA, ni umuhanzi wazamukiye mu itsinda yahoze abarizwamo rya Tough Gangz.

Uyu mugabo ni mwene André Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, naho nyina ni Nzamukosha Hadidja,; umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa