skol

Mangwende yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi umunani adakina

Yanditswe: Wednesday 13, Aug 2025

featured-image

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Chypre n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yasubiye mu kibuga nyuma y’amezi umunani yaragize imvune mu ivi.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, ni bwo AEL Limassol iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, yakinnye umukino wa gicuti yanganyijemo na Akritas Chlorakas ibitego 2-2.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga harimo myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, wari umaze igihe gito atangiye imyitozo nyuma yo gukira imvune yari yaragize mu ivi.

Mangwende yavunitse mu mukino yakinnye tariki ya 14 Ukuboza 2024, ubwo ikipe ye yakinaga na Omonia, avamo ku munota wa 17. Kuva icyo gihe yari atarongera kugaragara mu kibuga.

Muri Mutarama 2025 Mangwende yarabazwe, ariko ahabwa igihe gihagije cyo gukira. Muri Mata 2025 atangira gukora imyitozo yoroheje.

Imanishimwe yageze muri AEL Limassol mu mwaka ushize. Yayikiniye imikino 13 gusa mbere y’uko avunika.

Imvune yagize yatumye atagaragara no mu bakinnyi Ikipe y’u Rwanda yifashishije mu gihe cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabaye muri Werurwe 2025, n’imikino ya gicuti yabereye muri Algeria muri Kamena 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa