skol
fortebet

Marchal Ujeku yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Yanditswe: Friday 17, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wahisemo guhesha ikuzo ururimi rw’aho akomoka ku Nkombo ruzwi nk’amashi Marchal Ujeku, yasezeranye imbere y’amategeko na Isabelle Giramata biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabereye ku Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023.

Marchal Ujeku na Giramata basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ku wa 18 Gashyantare 2023 aribwo hitezwe ubukwe bwabo i Rusizi.

Isabelle Giramata ni umukobwa w’imyaka 24, yatangiye gukundana na Marchal Ujeku mu 2014.

Uyu muhanzi yatangarije Igihe ko bimwe mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo kuba yiyoroshya no gushyira imbere urukundo.

Ati “Akunda abantu, ariyoroshya , aca bugufi ugeranyije n’uko asa n’uwo ariwe, bitandukanye n’uko nzi abandi bakobwa iyo bamenye ko basa neza.”

“Mu bukene bwe yemera uko angana, ntiyifuza bimwe bya bamwe bararikira ibigezweho byose n’ibyo badafite, mu gihe cyose twamaranye ashyira imbere urukundo kurusha ibintu kuko yemeraga agakora akazi gaciriritse kugira ngo abone amafaranga nubwo yabaga aziko nyafite kandi nayamuha.”

Isabelle Giramata ni umucuruzi akaba n’umujyanama w’uyu muhanzi mu mishinga afite itandukanye irimo umuziki, ubwubatsi n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Si ibyo gusa kuko ari n’ umufatanyabikorwa mu muryango wa Marchal Foundation ufasha abatishoboye no kwishyurira amashuri abana no gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Giramata akora ibikorwa bitandukanye birimo ibya sosiyete yashinze yise Izza Pads icuruza ibikoresho by’isuku na Maisha Chili icuruza urusenda ku kirwa cya Nkombo.

Marchal ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Bombole Bombole", "Bikongole’’ na "Kuch Kuch Hota Hai" icuranze mu mujyo w’umuziki w’Abahinde.

Marshal avuga ko nyuma y’ubukwe bazakomeza gutura ku Nkombo aho bafite ibikorwa bitandukanye birimo ubworozi, uburobyi, ubuhinzi n’inganda ziciriritse.

Src"Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa