Mariah Carey yahishuye impamvu atizihiza isabukuru y’amavuko
Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Mariah Carey w’imyaka 56, yagaragaje ko atemera ibijyanye no kubara imyaka cyangwa kwizihiza isabukuru y’amavuko, ahubwo yibanda ku byishimo byo kubaho, akavuga ko “atajya yemera isaha cyangwa uko igihe gihita.”
Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo yo mu Bwongereza yitwa Capital FM, tariki ya 16 Kamena 2025, aho yari kumwe n’abanyamakuru batatu: Sian Welby, Jordan North na Chris Stark, bamubaza ibibazo bitandukanye bigamije kumenya uko abayeho n’ibyo yemera cyangwa yanga.
Jordan North yamubajije ati: “Ese ni ukuri ko utemera ko igihe gihita?” Carey yahise amusubiza atazuyaje ati: “Ni ukuri.”
Welby yamubajije icyo bivuze, undi aramusubiza ati: “Sinemera ko igihe gihita.” Stark nawe yahise amubaza niba yavugaga amasaha y’Isi cyangwa amasegonda agenda, Carey ati: “Oya, ndavuga igihe muri rusange.”
Welby yakomeje kumubaza niba mu buzima bwe adapima amasaha, Carey arasubiza ati: “Yego, sinita kuri ayo masaha, ndabireka bikagenda uko bishatse.”
Nyuma yaho, Welby yongeye kumubaza niba kwizihiza isabukuru y’amavuko nabyo abikora. Carey yasubije agira ati: “Oya, sinizihiza isabukuru y’amavuko. Nizihiza imyaka y’ubuzima (anniversaries).” Ati: "Ubuzima bwanjye bugendera ku ‘gihe cya Mariah."
Iyi si inshuro ya mbere Mariah Carey agaragaje imyemerere idasanzwe ku bijyanye n’imyaka. Mu mwaka wa 2014, mu kiganiro yagiranye na Out Magazine, yaravuze ati: “Njye niyo imyaka yaba ihari, sinyibara. Ndi umwana w’imyaka 12 ubuziraherezo.”
Yongeyeho ati: “Mfite ’anniversaries’, si isabukuru y’amavuko. Nizihiza ubuzima, cherie.”
Mu mwaka wa 2016, mu kiganiro yagiranye na Complex, yabajijwe ku isabukuru ye iba tariki 27 Werurwe maze araseka ati: “Nta isabukuru ngira. Narazanywe, sinavutse.”
Mu 2019, yongeye kubwira Variety ko abafana be nyabo bazi ko ari “umwana w’imyaka 12 iteka ryose.”
Nubwo atemera isaha cyangwa imyaka, Mariah Carey akomeje kugaragaza umurava mu muziki, aho ari gutegura album ye ya 16 izasohoka mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *