skol

Mariah Carey yatunguranye: Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo bya MTV VMAs 2025

Yanditswe: Tuesday 09, Sep 2025

featured-image

Ibirori byo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards (VMAs) 2025 byaranzwe n’udushya twinshi nk’uko bisanzwe bigenda, bishimangira imbaraga z’imyidagaduro, mu gihe bigikomeje kugarukwaho cyane n’abafana ndetse n’abakunzi b’umuziki ku isi yose.

Nk’uko bigaragara buri mwaka, ibirori bya MTV VMAs biba ari umwanya wo guhuriza hamwe ibyamamare mu isi y’imyidagaduro bikigaragaza, haba mu myambarire, mu mbyino, mu butumwa butangwa cyangwa mu bihembo bihabwa abahanzi.

Dore bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze ibirori by’uyu mwaka:

Alex Warren yateye urwenya rwatunguye benshi

Mu gihe yahabwaga igihembo cy’umuhanzi mushya mu birori byabanjirije ibirori nyamukuru, Alex Warren yatunguye abari aho avuga ko afite akanyamuneza kenshi ku buryo “yagiye mu bwiherero inshuro ebyiri, ndetse ashobora no kongera kujyayo bwa gatatu.” Ibi byavugishije benshi ariko binahinduka urwenya rwatumye abantu baseka cyane.

Mariah Carey abonye VMA bwa mbere

Nyuma y’imyaka irenga 35 ari umwe mu bahanzikazi b’ibihe byose, Mariah Carey ni bwo bwa mbere yegukanye igihembo cya Video Vanguard Award. Abakunzi b’umuziki bibajije impamvu abategura ibi bihembo batinze cyane kubona ubuhanga bwe, nyamara ari umwe mu banditse amateka akomeye mu mashusho y’indirimbo.

Doja Cat yahawe icyubahiro ku mateka ya MTV

Doja Cat yakoze igitaramo cy’amateka cyibutsa ibihe bya MTV byo mu myaka ya 1980. Yatangiye aherekejwe n’umuziki wa Kenny G, asoresha uwa Janet Jackson, ibyahise byibutsa abari aho umuco wa kera wa MTV.

Ricky Martin yahawe igihembo cya Latin Icon

Ricky Martin yegukanye igihembo cyitwa ’Latin Icon Award’ cyatanzwe ku nshuro ya mbere muri VMAs, ariko yashimishije benshi kubera uburyo yaririmbye indirimbo ye “Livin’ La Vida Loca” mu buryo busa neza n’uko yabikoze mu 1999, igihe yari amaze kwegukana igihembo cya Best Pop Video. Byagaragaje ko imyaka itigeze imuhungabanya haba mu miririmbire ndetse no mu mibyinire.

Busta Rhymes yahawe icyubahiro

Umuraperi w’inararibonye Busta Rhymes yashyikirijwe ’Rock the Bells Visionary Award’ kubera ubuhanga bwe budasanzwe mu magambo no mu buryo bwo guhuza injyana zitandukanye. Iki gihembo cyatumye abantu bongera kwibuka amafoto y’ibihe bitandukanye yagiye afatirwa mu mateka ye y’igihe kirekire muri VMAs.

Sabrina Carpenter yakoze agashya

Sabrina Carpenter yatangiye igitaramo cye mu buryo butuje, ariko nyuma atungura abari aho yambura imyenda bamwe mu bakinnyi bamufashaga maze igitaramo gihindura isura.

Mariah Carey yongera kwiyerekana nk’umwamikazi

Ubwo yajyaga ku rubyiniro mbere yo kwakira igihembo cye, Mariah Carey yagaragaye yambaye imirimbo ifite agaciro ka miliyoni 10$, yerekana ko ari umwe mu bahanzikazi b’ibihe byose.

Ibibazo by’indangururamajwi

Ariana Grande, wabaye umwe mu batsindiye ibihembo byinshi, yahuye n’ikibazo cyo guhabwa mikoro imusumba, ku buryo byamuteye kuvuga ati: “Ibi birasekeje!” ubwo yashimiraga abamuhaye igihembo cya Video of the Year.

Ibirori byasojwe ku gihe

Igitaramo cyarangiye nyuma y’iminota ibiri gusa ku gihe cyari cyagenwe. Ibi byashimishije benshi kuko akenshi ibi birori bikunze gutinda cyane ugasanga igihe cyateganijwe nticyubahirijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa