skol

Mariya Yohana na Muyango bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka igihugu hizihizwa ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe: Monday 12, Jan 2026

featured-image

Abahanzi b’inararibonye mu muziki nyarwanda, Mariya Yohana na Muyango Jean Marie, bagiye kongera guhurira ku rubyiniro mu bitaramo byihariye byiswe “Ubutwari Tour 2026”, bigamije gushimangira indangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’urukundo rw’igihugu, binyuze mu muziki n’umuco nyarwanda.

Ibi bitaramo bizazenguruka igihugu byateguwe na Karisimbi Events, bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Abategura iki gikorwa bavuze ko kigamije guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, by’umwihariko hifashishijwe umuco, indirimbo n’ubuhanzi.

‘Ubutwari Tour 2026’ iteganyijwe kuzenguruka intara zitandukanye z’igihugu mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2026.

Biteganyijwe ko izatangirira i Nyanza ku wa 17 Mutarama, ikomereze i Musanze ku wa 24 Mutarama, i Nyagatare ku wa 23 Mutarama, i Rubavu ku wa 30 Mutarama, isozwe i Kigali ku wa 31 Mutarama 2026. Ibi bitaramo bizabanziriza Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.

Umuhanzi w’icyubahiro muri ibi bitaramo ni Mariya Yohana, uzwi cyane nk’umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka umuziki wubakiye ku muco n’indangagaciro nyarwanda. Azifatanya na Muyango, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kubera indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse ku bumwe, amateka n’ubutwari bw’Abanyarwanda.

Aba bahanzi bazahurira ku rubyiniro n’abandi barimo Sofia Nzayisenga ndetse n’abahanzi b’aho ibitaramo bizabera bazajya batungurana, hagamijwe guteza imbere impano zo mu ntara no guha urubyiruko amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwarwo.

Ibi bitaramo kandi bizarangwa n’ibiganiro n’ibikorwa by’umuco bigaruka ku mateka y’u Rwanda, uruhare rw’Intwari mu kubohora igihugu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Abategura iki gikorwa bashimangira ko “Kwinjira ni ubuntu”, bityo abaturage bakazagira amahirwe yo kwitabira ibi bitaramo nta kiguzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa