Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF), rigiye gutanga ikirego mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), rirega abasifuzi barimo Mukansanga Salima na Umutesi Alice basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Nigeria yatsinze Maroc ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore, inegukana igikombe ku nshuro ya 10.
Ubwo amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 ku munota wa 80, rutahizamu wa Maroc ukinira Nantes yo mu Bufaransa, Imane Saoud, yateye ishoti rigana ku izamu rikora ku kuboko kwa myugariro wa Nigeria, Demehin Oluwatosin.
Abafana ba Maroc bagize ngo ni penaliti igiye kubacungura, ariko umusifuzi Antsino Twanyanyukwa ukomoka muri Namibia yemeza ko yawukoze atabishaka nyuma yo gusuzuma neza amashusho yo kuri VAR.
Nyuma yo kutemera ubu buryo bwa Maroc, ku munota wa 87 yahise itsindwa igitego cya gatatu kuri penaliti, biyibuza kwegukana Igikombe cya Afurika cyari cyabereye iwayo.
Kubera aya makosa bikekwa ko yakozwe kuri uyu mukino, FRMF igiye kurega abasifuzi bari kuri uyu mukino cyane cyane abo kuri VAR bari bayobowe na Mukansanga Salima ukomoka mu Rwanda.
Abandi basifuzi ni Umutesi Alice na we w’Umunyarwandakazi ndetse na Tabara Mbodji ukomoka muri Senegal bari abasifuzi bo ku ruhande.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *