Maroc VS Algérie: Ihangana rya politiki ryageze no mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore
Yanditswe: Wednesday 09, Jul 2025
Mu gihe hakomeje kuba Igikombe cya Afurika cy’Abagore kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025 muri Maroc, Algérie yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo idacana uwaka n’iki gihugu cyakiriye irushanwa.
Algérie ishinjwa kurwanya Maroc no gukoresha itangazamakuru ryayo mu kutagaragaza isura y’iki gihugu cyakiriye Igikombe cya Afurika cy’Abagore.
Ibihugu byombi bihora mu makimbirane ashingiye ku butaka buzwi nka Sahara y’Iburengerazuba Maroc ifata nk’ubwayo, mu gihe Algérie ibufata nk’igihugu kigenga.
Ku rubuga rwayo rwa X, Ikipe y’Igihugu ya Algérie yashyizeho abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino yatsinzemo Botswana igitego 1-0 ku Cyumweru, ntiyagaragaza Maroc mu kirango cyemewe cy’irushanwa ry’uyu mwaka, ibyatumye Ishyirahamwe rya Ruhago muri Algérie ryihanangirizwa na CAF.
Ku rundi ruhande, ubwo ikinyamakuru Canal Algérie cyatambutsaga ikiganiro cy’umutoza Farid Benstiti, cyahishe ikirango cy’umuterankunga mukuru, Royal Air Maroc, kigisimbuza ikirango cya TotalEnergies.
Bivugwa kandi ko n’abakinnyi basabwe kutifotoza amafoto atandukanye aho Kapiteni wa Algérie, Sofia Guellati, atigeze yitabira igikorwa cyo kwifotozanya igikombe ku Munara wa Hassan i Rabat ndetse ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yanze kuvuga ijambo Maroc avuga “ikindi gihugu”.
Ibi bikomeje kuba mu gihe Maroc izakira Igikombe cya Afurika cy’Abagabo giteganyijwe kuva tariki ya 21 Ukuboza kugeza ku ya 18 Mutarama 2026.
Umutoza wa Algérie, Farid Benstiti, yasabwe guhisha ahari Maroc ku kirango cye



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *