Massamba Intore yasezeye ku mubyeyi we Nyinawintore, amwifuriza gukomeza gutaramana na Sentore mu ijuru
Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025
Nyuma y’iminsi icumi y’igitaramo cyo kumutaramira, Umubyeyi wa Massamba Intore, Mukarugagi Ancilla uzwi nka Nyinawintore, yashyinguwe ku wa 30 Nzeri 2025 mu cyubahiro, mu muhango Massamba ubwe yagarajemo ko iwabo batemera ko urupfu rwatumwa baheranwa n’amarira n’agahinda.
Misa yo gusabira Mukarugagi yabereye muri Regina Pacis, mbere yo kumuherekeza mu irimbi rya Rusororo. Mu ijambo rye, Massamba Intore wari uhagarariye umuryango, yashimiye byimazeyo abantu bose babatabaye ndetse bakabana nabo mu minsi irenga icumi bamaze mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera.
Yagize ati: “Nagira ngo mbanze mbashimire mwese abari hano, abaje kwifatanya natwe kugira ngo duherekeze Nyinawintore umubyeyi mwiza cyane. Hari byinshi mwakoze byo gushimwa.”
Massamba yasobanuye ko kwirinda ikiriyo cy’amarira no guhitamo gukora igitaramo cy’iminsi icumi byakomotse ku murage basigiwe n’umukurambere wabo Kayitsinga.
Ati: “Tugira ijambo umukurambere wacu Kayitsinga yadusigiye rivuga ngo ntimugaheranwe n’urupfu, urupfu mugomba kurutsinda. Iwacu rero tuzira amarira, tuzira agahinda kuko twemera ko iminsi Imana iba yarahaye umubyeyi wawe cyangwa uwo ariwe wese ni iriya, akabaho agakora ibyo agomba gukora, uwacu yaratureze atwigisha neza aduha indero nziza.”
Yagarutse ku mubyeyi we witabye Imana, avuga ko amwibuka nk’umuntu wakundaga abantu kandi uhorana umutima utanga, anasobanura uburyo yamutoje gukunda Imana. Ati: “Yari umubyeyi mwiza cyane ukunda abantu, aba mureba twabanye mu nzu mu imwe ariko yahoraga yuzuye sinzi naho yakuraga ibibatunga ariko bikaboneka ariko ahanini yadukundishije Imana.”
Mu gusozanya intimba ariko anavugana icyizere, Massamba yahaye ubutumwa umubyeyi we agira ati: “Waratureze waradukunze waduhaye ibyawe byose unimaramo, urukundo waduhaye ni uru rugaragarira buri wese, waturaze eza urukundo uturaga Imana, mbere yo kugera mu ijuru kuko ntashidikanya ko wagezeyo, uzabanze ugure kwa Sentore umuguyaguye, umukundwakaze umukunde cyane maze mwegere Jambo mumutaramire, kandi ndabizi uko ari babiri igitaramo kiri mu ijuru ni igitaramo gihebuje.”
Yongeye gushimira abantu bose babahaye urukundo mu bihe bikomeye, ashimangira ko umuryango we uzabitura uko bishoboka. Mukarugagi Ancilla yasize abana batandatu muri barindwi yabyaranye na Sentore Athanase, ndetse n’abuzukuru 22 utabariyemo abo barereraga nk’ababo.
Massamba Intore yasezeye bwa nyuma ku mubyeyi we
Uyu mubyeyi yari amaze iminsi 10 yitabye Imana


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *