skol
fortebet

Maxime wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 08, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sekamana Maxime wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko na Tessy usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Uyu musore uzwiho gutuza cyane, akaba umwe bagenzi be bemeza ko ari mu bakinnyi bambara neza bakaberwa, ntabwo yakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo aho ubuzima bwe bwite yakunze kubugira ibanga.

Maxime bitandukanye n’ibindi byamamare, urukundo rwe yarutandukanyije n’akazi akora maze aruhisha itangazamakuru kugeza akoze ubukwe.

Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga ze, usanga nta n’ifoto y’umukunzi we iriho gusa amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi amaze ukwezi kurenga asezeranye imbere y’amategeko na Tessy bamaze igihe bakundana.

Uyu muhango wabereye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali ni mu gihe indi mihango y’ubukwe yose iteganyijwe umwaka utaha.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanamaze gusubira muri Amerika.

Sekamana Maxime udafite ikipe kuri ubu, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC yamenyekaniyemo na Rayon Sports batandukanye nyuma y’umwaka w’imikino wa 2021-22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa