skol
fortebet

MC Buryohe yahakanye ikinyoma cya Fatakumavuta umaze iminsi ashinja uburozi Phil Peter na M Irene uburozi.

Yanditswe: Thursday 25, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV witwa Sengabo Jean Bosco benshi bazi nka Bosqizo cyangwa Fatakumavuta nk’uko akunze kwiyita, uherutse gukwirakwiza inkuru avuga ko MC Buryohe ngo yamubwiye ko Phil Peter na M.Irene bamurogesheje, Mc Buryohe yamunyomoje ashyira ukuri kose hanze asabonanura intandaro y’iki kinyoma ari ubusesenguzi bwakozwe na Fatakumavuta ku gitaramo cya Omah Lay. Nkuko amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ni avuga ko Phill Peter na M Irene (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV witwa Sengabo Jean Bosco benshi bazi nka Bosqizo cyangwa Fatakumavuta nk’uko akunze kwiyita, uherutse gukwirakwiza inkuru avuga ko MC Buryohe ngo yamubwiye ko Phil Peter na M.Irene bamurogesheje, Mc Buryohe yamunyomoje ashyira ukuri kose hanze asabonanura intandaro y’iki kinyoma ari ubusesenguzi bwakozwe na Fatakumavuta ku gitaramo cya Omah Lay.

Nkuko amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ni avuga ko Phill Peter na M Irene bahuriye mu kiganiro The Choice cya Isibo TV ngo borogesheje Mc Buryohe umunyamakuru mugenzi wabo bakora kuri televiziyo imwe. Uwazanye aya makuru akanemeza ko yabibwiwe na nyiri ubwite ari we Mc Buryohe, ni umunyamakuru wa Flash FM na Flash TV umenyerewe ku izina rya Fatakumavuta [Sengabo Jean Bosco].

Iyi nkuru y’amarozi uyu musesenguzi Fatakumavuta ukunze gutumirwa kuri za shene zitandukanye za Youtube , yayitangaje mukiganiro aherutse kugirana na 3D Tv RWANDA ikorera kuri Youtube mu gace gato kikiganiro kanasakaye hose kumbuga nkoranya mbaga aho yagiraga ati "Ibyo bintu by’uburozi iyo bivuzwe abantu benshi ntibabiha agaciro ariko uwo munsi natunguwe n’uko Buryohe ambwiye ngo Fatakumavuta kano kanya mfite ikibazo cy’uko iyo ngeze hano ku kazi ku Isibo ndacumbagira! Narenga kino gipangu cyacu nkaba muzima".

Yakomeje avuga ko yabajije Mc Buryohe niba ibyo avuga ari kuri maze ngo akomeza umubwira ati: "Urabizi n’ikindi, njyewe umuntu bita Phill Peter na M Irene bangiriyeyo barandogesheje".

Mu kiganiro Mc Buryohe yahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ,yahakanye yivuye inyuma amakuru yose FATAKUMAVUTA yatangaje avuga ko yarozwe n’abanyamakuru bangenzi be bakorana ku Isibo Tv, Agira ati” "Yarabeshye, arabeshya cyane, ni bintu yahimbye arashaka kunteranya na ba Phill Peter". Yakomeje avuga uko yabyakiriye akibyumva ati: "Hari ukuntu umuntu avuga ibintu akumva birakurenze, nahise mwihorera abantu bamenye ko nyine Fatakumavuta abeshya ari ibintu yahimbye kugira ngo yivane mu isoni z’ukuntu namubwije ukuri".

Uku kuri avuga yabwiye Fatakumavuta, twifuje kumenya uko ari ko ngo tumenye n’intandaro ya byose, maze asubiza agira ati: "Nari namubwije ukuri kuko yari yantanzeho ubusesenguzi mu gitaramo cya Omah Lay butari bwo ngo ntabwo ndi Mc wagombaga gukora iriya show. Nanjye ndamubwira nti rero umuntu utarabasha gukora ubusesenguzi bw’iwe mu rugo n’ibyo akora ubundi wasesengura gute ibintu atanahagezeho, nta tike, ntabwo watumiwe, abura ibyo yireguza rero ahimba inkuru z’ubutumbafu."

Fatakumavuta ngo yarasesenguye avuga ko Mc Buryohe na Bianca batari bakwiye kuyobora igitaramo cya Omah Lay

Iby’igitaramo cya Omah Lay, Mc Buryohe nabyo yavuze ko Fatakumavuta yari yabivuze kuri shene ya Youtube.

Phill Peter washyizwe mu majwi na Fatakumavuta watangaje ko Mc Buryohe yamwibwiriye ko we na M Irene barogesheje Mc Buryohe, nawe yashyize aya mashusho yacicikanye y’uyu musesenguzi [Fatakumavuta] ku rukuta rwe rwa Instagram maze aramuseka cyane ati: "Mbega uburozi bwaba bwarapfuye ubusa wee (araseka) ngo aracumbagira?, nonese twe turi ababyinnyi cyangwa dukina Football? ahubwo twari kuroga umunwa niwo duhuriyeho yajya ahagera akadidimanga (yongeye akubita igitwenge). Icyakoze bitumye mbapostinga (nanose yongeye araseka) Cc: Youtube Channel #3Dtv @3dtv_rwanda".

Bruce Melodi aherutse kuvuga ko kumva ibyo Fatakumavuta avuga ari ukujonjora nko kurya ifi, mbese yagaragazaga ko mu byo avuga harimo ibizima n’ibindi bitari byo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa