skol
fortebet

MC Tino ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Umushyusharugamba akaba n’umunyamakururu Kayisirye Martin benshi bazi nka MC Tino ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arwariye mu gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala.
Se [Baramaze John] wa MC Tino yitabye Imana kuri uyu wa 4 Mutarama 2017. Yazize uburwayi butaramenyekana gusa uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda rya TBB yabwiye abanyamakuru akorana na bo kuri Royal FM ko umubyeyi we yapfiriye mu Bitaro bya Mulago muri Uganda.
MC Tino yanditse (...)

MC Tino yanditse ubutumwa bugaragaza ko ari igihombo gikomeye umuryango wabo wagize avuga ko ‘ari igihombo gikomeye ku muryango wabo wose, yavuze ko se yari arwariye muri Mulago Hospital muri Uganda ndetse niho agomba gushyingurwa’.

Mc Tino yapfushije umubyeyi we yakundaga cyane

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama uyu mwaka nibwo Mc Tino yerekereje muri Uganda kwitafanya n’umuryango we.Yanavuze ko umuryango wafashe icyemezo cyo gushyingura uyu mubyeyi muri iki gihugu.

Mu izina ry’abakunzi n’abasomyi b’ikinyamakuru Umuryango.rw, tiwfurije MC Tino kwihangana tunasabira umubyeyi we kuruhukira mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa