skol

Meddy n’umugore we Mimi berekanye akababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Akeza Elisie

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 January 2022

Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza,mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe


Nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 5, Akeza Elisie Rutiyomba wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’, umuryango wa Meddy na Mimi uri mu bamuhaye icyubahiro, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, muribo hakaba harimo umuryango wa Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy, n’umugore we Mimi Mehfira wanakomeje kugenda agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mwana.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Meddy yashyizeho ifoto ya Akeza Elisie Rutiyomba, yongeraho ubutumwa bugira buti: “Uruhukire mu mahoro mu malayika mutoya turagukunda.” Mimi nawe yahise ashyira ahagenewe ubutumwa bw’amasaha 24 kuri instagram ubutumwa bwa Meddy, yongeraho ati: “Uruhukire mu mahoro.”

Kuva Akeza Elisie Rutiyomba yakwitaba Imana mu masaha ya saa sita n’igice y’amanywa kuwa 14 Mutarama 2022, ibihumbi by’abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe kandi bihanganisha umuryango we by’umwihariko nyina wari umufite ari umwe.

Akeza akaba yari afite inzozi zo kuzaba umuririmbyi, dore ko yanamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ no kwifata amashusho anyuranye asekeje.


Akeza yari yagiye mu murenge wa Kanombe, akagari ka Busanza gusura se Florian Rutiyomba kuko atabana na nyina Niragire Agathe, ahubwo afite undi mugore uri no mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.

Agathe nyina wa Akeza akaba yarahoze atuye Kabeza, ariko mu minsi micye ishize akaba yari yarimukiye mu Bugesera.


Meddy yifurije kuruhukira mu mahoro uwo yise umumalayika muto Akeza Elisie washyinguwe none

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AMAFOTO:Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 bazamutse urutare rwa...

Bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda2022 bakomeje...
28 May 2022 0

Alyn Sano yagize icyo avuga ku mashusho yamugaragaje akata Cake iteye...

Bwa mbere Umuhanzikazi Alyn Sano avuze ku mashusho amaze iminzi acicikana...
27 May 2022 0

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize akomeje kugirira ibihe byiza i...

Nyuma yo kubona Briana w’umunya Australia uheruka mu rukundo na Harmonize...
27 May 2022 0

Ifoto y’umutoza wa Rayon Sports asangira n’abana yakoze ku mitima ya...

Amafoto y’umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão n’umwungiriza we Daniel Faria...
27 May 2022 0

Yolo The Qween yatanze inama zikomeye z’ubuzima zafasha benshi

Umunyarwandakazi Yolo The Queen uvugisha benshi bitewe n’ubwiza n’ikimero,...
27 May 2022 0

Birangiye bakoze indirimbo zisa! Rurageretse hagati ya Symphony Band na...

Nyuma y’uko istinda rya Symphony Band risimbuza Ariel Wayz Bwiza mu ndirimbo...
27 May 2022 0