skol
fortebet

Meddy na Mimi bahishuye amazina y’imfura yabo y’umukobwa bamaze gufunguriza konti ya Instagram

Yanditswe: Saturday 02, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Ngabo Medard Jobert watangaje amazina y’umwana wibarutse akubiyemo amazina y’ababyeyi bombi, bahita banafungura imbuga nkoranyambaga ze.
View this post on Instagram
A post shared by Meddy (@meddyonly)
Meddy abinyujije kuri Instagram ye kuwa 23 Werurwe 2022 yashyize hanze ifoto bwa mbere igaragaza umugore we akuriwe.
Nyuma binyuze ku rukuta rw’inkoramutima yahishuye ko bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa maze inshuti, abanyamuryango n’abakunzi b’uyu muryango babarata (...)

Sponsored Ad

Umuryango wa Ngabo Medard Jobert watangaje amazina y’umwana wibarutse akubiyemo amazina y’ababyeyi bombi, bahita banafungura imbuga nkoranyambaga ze.

Meddy abinyujije kuri Instagram ye kuwa 23 Werurwe 2022 yashyize hanze ifoto bwa mbere igaragaza umugore we akuriwe.

Nyuma binyuze ku rukuta rw’inkoramutima yahishuye ko bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa maze inshuti, abanyamuryango n’abakunzi b’uyu muryango babarata amashimwe.

Ariko kuva icyo gihe nta foto n’imwe igaragaza uyu mwana n’amazina ye byari byagashyirwa hanze nubwo ababyeyi bombi bakomeje kugenda bagaragaza ko banezerewe binyuze mu mafoto n’amashusho basangizaga ababakurikira.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Mata 2022 nibwo Meddy yashyize hanze andi mashusho n’amafoto agaragaza intoki z’umwana n’ibihe binyuranye byaranze ubuzima bwe na Mimi mu gihe cyo gutwita.

Mu mafoto yashyize hanze harimo imwe iriho ubutumwa bugira buti: ”Myla Ngabo ndi umukobwa wa data nkaba isi ya Mama.”

Bashyizeho kandi ubundi butandukanye bushimangira ko uyu mukobwa wabo bahisemo kumwita :”Myla Ngabo.”

Myla rikaba ari izina ry’umukobwa rivuga ‘Ngabo’ n’ubundi bihura n’izina rya Kinyarwanda rya se ndetse rikaba risobanuye ‘Ishimwe’.

Mu mpine z’izina rya Myla wamuhamagara Mimi bisanzwe n’ubundi ari rimwe mu mazina ya nyina umubyara witwa Ngabo Mimi Mehfira.

Na none Myla ushobora kumugamagara Mya, Miley cyangwa Lala.


Myla Ngabo yahise afungurirwa urukuta rwa Instagram, mu masaha macye ashize amaze kugira abamukurikira barenga 1000


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa