skol
fortebet

Meddy na Mimi bari kwitegura imfura yabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Meddy uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze ifoto igaragaza ko umufasha we atwite inda nkuru ndetse bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto igaragaza umukunzi we atwite inda nkuru arangije avuga ko uyu mubyeyi ari umunyamugisha.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze nyuma y’igihe kinini bakundana.

Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa