skol
fortebet

Meddy ,The Ben na Knowless bari guhatanira igihembo gikomeye kizatagirwa muri America

Yanditswe: Thursday 07, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi nyarwanda barimo The Ben, Meddy na Knowless nibo bahanzi bo mu Rwanda bari guhatanira ibihembo bya muzika AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani biri guhatanirwa n’Abanyarwanda batatu.

Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agahatana n’abarimo; Nadia Mukami wo muri Kenya, Vinka wo muri Uganda, Nandy wo muri Tanzania,Tanasha Donna wo muri Kenya, Sheebah Karungi wo muri Uganda, Zuchu wo muri Tanzania na Nikita Kering wo muri Kenya.

The Ben na Meddy bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo; Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya,Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Ali Kiba wo muri Tanzania, Khaligraph Jones wo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopie.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 4 Ugushyingo 2021, abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n’umwe uregukanamo na kimwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa