skol
fortebet

Meddy yateguje indirimbo ’Blessed’ byitezwe ko ishobora kuzagaragaramo umwana we

Yanditswe: Tuesday 12, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard Jobert wamenyekanye nka Meddy yateguje indirimbo’Blesse’ byitezwe ko ishobora kuzagagaramo umwana we w’imfura Myla Ngabo ndetse n’umugore we Mimi.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo Meddy ayiteguje nyuma y’amakuru yagiye ahwihwiswa avuga ko yaba yaragiye mu Njyana ya Gospel aho azajya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa bitandukanye na mbere aho yajyaga azivanga n’izhurukundo.

Amakuru ahari avuga ko’Indirimbo’Blessed’ ariyo igiye kubimburira izindi ndetse no kuba yatangariza abakunzi be umuziki ahugiyeho cyane ko kugeza ubu we ntacyo arabitangazaho.

’Blessed’ ni indirimbo ya gatatu Meddy agiye gushyira hanze nyuma y’uko akoze ubukwe.

Iyi ndirimbo kandi bivugwa ko izaba icuranze mu buryo bugezweho muri America ari naho atuye n’umuryango we kandi ko mu mashusho yayo hazaba higanjemo itsinda ry’abantu benshi barimo baramya bakanahimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa