skol
fortebet

Meddy yavuze uruhare rwa The Ben kundirimbo “My Vow” Ibura amasaha macye ngo isohoke

Yanditswe: Thursday 22, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo ya Meddy ibura amasaha macye ngo ijye hanze kuri uyu wa 22 Nyakanga , Meddy yagaragaje uruhare rukomeye rwa The Ben muri iyi ndirimbo “My Vow”.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Meddy abyinyujije ku urukuta rwe rwa Instagram yasangije abakunzi be igihe indirimbo izasohokera agira ati ”My Vow izajya hanze ejo hazaza cyangwa ejo hazaza.” Nanone ku rukuta rwa Youtube yabyemeje neza ko iyi ndirimbo ye izajya hanze kuwa 22 Nyakanga, yifashishije amashusho y’amasegonda 15 yagize ati:”Amashusho yuzuye azajya hanze ejo.” Ibyo akaba yabitangaje kuwa 21 Nyakanga 2021.

Iyi ndirimbo igiye kujya ahagaragagara mu gihe Uyu muhanzi Meddy amaze amazi 2 akoze ubukwe na Mimi , mu kwizihiza uyu munsi, Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yifuza gushyiza hanze indirimbo yise ’My Vow’ kuwa 22 Nyakanga 2021.

Umuhanzi w’umuhanga ufatwa nk’impanga ye mu muziki dore ko basangiye byinshi ibibazo n’ibisubizo mu buto no mu muziki, The Ben, yahise anyura ku rukuta rwe agaragaza ko yishimiye cyane indirimbo ya Meddy igiye kujya hanze yagize ati: ”Abanyura by’indani, muvandimwe shyira hanze icyo ufite.”

Meddy yahise amusubiza n’ibyishimo byinshi bigagazwa n’uburyo yanditsemo ubutumwa anashima uruhare The Ben yagize mu ikorwa ry’iyi ndirimbo. Yagize ati: ”Inyikirizo yaturaje ijoro ariko twarabikoze ndagushima muvandimwe".

Bimwe mu byitezwe muri iyi ndirimbo ’My Vov’ ni uko Mimi umugore wa Meddy aza kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo nk’uko bigaragazwa n’amashusho y’umusogongero Meddy yashyize hanze. Abantu banyuranye bakaba bakomeje kugaragaza ko batewe amatsiko n’iyi ndirimbo, aho bafitiye urukundo rwinshi n’icyizere uyu muhanzi ukomeje kubafasha kuryoherwa n’ibihe by’impeshyi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, abamaze kureba aya mashusho y’umusogongero yashyizwe kuri Youtube bari bamaze kugera ku bihumbi 35. Ni mu gihe abamaze kuyareba banyuze kuri Instagram ari ibihumbi 57.5.

Ubutumwa bwa Mimi ashyira umukono ku byavuzwe n’umugabo we byemeza ko indirimbo ijya hanze uyu munsi

Ubutumwa bwa Meddy yemeza ko indirimbo My Vow ijya hanze kuwa 22 Nyakanga 2021


Ubutumwa bwa The Ben bugaragaza ibyishimo bidasanzwe atewe n’umuryango wa Meddy anamusaba gushyira hanze indirimbo My VowMeddy ashimira The Ben ijoro bamaranye bakora inyikirizo ya My Vow

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa