skol
fortebet

Megan Fox yazinutswe Machine Gun Kelly baheruka gutandukana benda kubyarana

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Megan Fox uzwi muri Sinema i Hollywood yazinutswe umuririmbyi Machine Gun Kelly, baheruka gutandukana benda kubyarana, ndetse bivugwa ko bigoranye kuvugana hagati yabo.

Sponsored Ad

TMZ yatangaje ko ibintu byasubiye irudubi hagati y’aba bombi nubwo Megan Fox yitegura kwibaruka umwana we w’imfura n’uyu muhanzi, ndetse bakaba batavugana na gato.

Nk’uko n’inshuti za hafi y’aba bombi zibivuga ngo Megan na Machine Gun Kelly bamaze igihe kinini ntawe uganiriza undi, kandi bikaba ari ibintu bishobora kuzakomeza n’igihe uyu mugore yaba yibarutse ku buryo byazaba ingorabahizi kuri uyu wahoze ari umukunzi we kuba yabona umwana we.

Biteganyijwe ko Megan azibaruka muri Werurwe 2025.

Aba bombi batandukanye mu Ukuboza 2024 nyuma y’igihe gito bari bamaze batangaje ko bitegura kwibaruka. Bari bamaranye imyaka irenga ine.

Batandukanye nyuma y’aho Megan Fox, atahuye ubutumwa butandukanye Machine Gun Kelly yagiye yandikirana n’abandi bagore.

Muri Mutarama 2022 nibwo Megan Fox yari yatangaje ko yambitswe impeta na Machine Gun Kelly, gusa mu 2023 nyuma y’ibihembo bya Grammy Awards aba bombi baza gushwana biturutse kuri Machine Gun Kelly, ndetse bituma Megan Fox arekera kuvugana nawe.

Muri Werurwe 2023 Megan Fox yagaragaye muri ‘ Vanity Fair Oscars after party’ ari wenyine ndetse nta n’impeta y’urukundo yari yarambitswe icyo gihe yari yambaye. Muri Gicurasi 2023 bongeye kugaragaza ko baba bunze ubumwe.

Mu Ugushyingo 2023, Fox yagaragaje ko yahuye n’ibyago byo gukuramo inda, ndetse Kelly aza no kubiririmbaho bongera kugaragaza ko biyunze gutyo.

Fox na Kelly bahuye muri Werurwe 2020 hafatwa amashusho ya Filime ‘Midnight in the Switchgrass’ bombi bahuriyemo. Muri Nyakanga uwo mwaka ni bwo batangiye kugaragaza ko bakundana.

Megan Fox afite imyaka 38 akaba afite abahungu batatu barimo uwitwa Bodhi Ransom Green, Noah Shannon Green na Journey River Green. Bose yababyaranye na Brian Austin Green barushinze mu 2010 bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2021.

Ni mu gihe Machine Gun Kelly w’imyaka 34, we afite umwana umwe w’umukobwa witwa Casie Colson Baker, yabyaranye na Emma Cannon bahoze bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa