Megan Thee Stallion aravugwa mu rukundo na Klay Thompson wa Dallas Mavericks
Yanditswe: Friday 11, Jul 2025
Umuraperi Megan Thee Stallion aravugwa mu rukundo na Klay Thompson, ukina muri NBA mu ikipe ya Dallas Mavericks.
TMZ yatangaje ko aba bombi bari mu rukundo nyuma y’amafoto ya Megan Thee Stallion yagiye hanze, agaragaramo uyu mukinnyi uri mu bafite izina rikomeye muri Amerika mu mukino wa Basketball.
Aya mafoto agaragaza Megan yicaye muri ‘piscine’ Klay Thompson ari inyuma ye aryamye mu ntebe, ari kureba mu telefone ye.
Iyi yatumye bamwe mu bamukurikira bahita batera imboni uyu mukinnyi, batangira kwibaza niba ariwe koko. Umwe yanditse ati “Klay Thompson ari kwitwara nk’utabyitayeho na gato, ari kureba muri telefone ye yisanzuye mu gihe imbere ye hari Umumalayika uri gufata amafoto mashya…nk’aho nta kintu kidasanzwe kiri kubera imbere ye rwose!”
Megan Thee Stallion yaherukaga kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi wa Chicago Bulls, Torrey Craig, waje kunyomoza ibihuha byavugaga ko yamuciye inyuma akaryamana n’umunyamideli wo kuri OnlyFans. Uyu mukobwa yanigeze gukundana na Pardison “Pardi” Fontaine kuva 2021 kugeza 2023.
Megan mu minsi ishize yavuzwe cyane ubwo yari mu ihangana mu rukiko na Tory Lanez mu rubanza rwamamaye ku isi rw’iraswa ryabaye mu 2020.
Lanez ari muri gereza aho ari kurangiza igihano cy’imyaka 10, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa Megan mu kaguru nyuma y’ibirori byabereye mu rugo rwa Kylie Jenner.
Uyu mukobwa yanigeze gukundana na Pardison “Pardi” Fontaine kuva mu 2021 kugeza 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *