Meghan Markle ntiyanyuzwe no kudatumirwa mu muhango wo kwimika King Charles lll
Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023
Meghan Markle umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry,yababajwe nuko atanumiwe mu muhango wo kwimika Sebukwe King Charles lll ahubwo hagatumirwa umugabo we gua.
Ni ibintu bigaragaza ko umubano wa Meghan n’umuryango we wi Bwami ukomeje kugenda ukendera kuva we n’umugabo we bawutera umugongo bakajya kwibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni nyuma y’iminsi bivugwa ko Prince Harry na Meghan Markle bashobora kutitabira umuhango wo kwimikwa kwa King Charles uzaba ku itariki 06 Mata 2023. Daily Mail yatangaje ko Prince Harry ari we wenyine gusa wawutumiwemo nyuma yaho Se aherutse gutangaza ko atibona akoze ibi birori adakikijwe n’abahungu be bose.
Richard Fitzwilliams ukurikirana hafi umuryango w’i Bwami yabwiye Daily Mail ko kuva Prince Harry ari we wenyine watumiwe gusa, byababaje Meghan Markle kuko atabonye ubu butumire ndetse akaba abifata nko kuba atarakirwa neza muri uyu muryango.
Avuga kandi ko icyamubabaje kurusha ikindi ni uko gutumirwa kwa Prince Harry ari nk’umutego yatezwe kugira ngo ahitemo hagati y’umuryango we avukamo na Meghan Markle.
The Independent UK yo yatangaje ko mu byababaje Meghan Markle birenze kuba atatumiwe ahubwo ari uko umunsi ibirori byo kwimika King Charles III bizabera rimwe n’umunsi w’isabukuru y’imfura ye na Prince Harry yitwa Archie Harrison.
Ibi bikazatuma Prince Harry atazitabira ibirori by’umwana wabo ahubwo akazaba ari i Bwami mu birori by’Umwami Charles III.
Kudatumirwa kwa Meghan Markle biravugwa ko byaba byaraturutse ku kuba umubano we n’umuryango w’i Bwami warajemo agatotsi kuva aho yasohoreye filime ye kuri Netflix yise ’Harry& Meghan’ ikubiyemo amabanga y’Ibwami nyuma yaho yari yarabujijwe kuyisohora.
Ibi byatumye abagize umuryango w’i bwami batongera kumwibonamo ndetse binavugwa ko yaba yarabujijwe kongera kugera mu ngoro y’i bwami ya Bunckiham Palace.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *