skol
fortebet

Menya amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe warakaranyije n’umukunzi wawe

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amwe mu makosa ukwiye kwirinda gukora igihe warakaranyije n’umukunzi wawe kuko bishobora kukuviramo kwicuza ubuzima bwawe bwose.

Sponsored Ad

1. Wimutesha umutwe umuhatiriza

Hari abantu benshi bibeshya ko mu gihe bababaje abakunzi babo, guhora babahamagara cyangwa babandikira babasaba imbabazi aricyo kizatuma babasha kubababarira. Niba umukunzi wawe wamurakaje nibyo witerera agati mu ryinyo ni byiza ko umusaba imbabazi ariko kandi niba atarimo kukwereka ko ashaka kukuvugisha ndetse ukabona ko uburakari bwatumye yumva mwanahagarika gukundana, wowe tuza umureke amare igihe aturije aho utari, asubize ubwenge ku gihe niba koko agukunda azanagukumbura ariko kandi ntuzarekere burundu ujye ucishamo gacye gacye umwandikire umusuhuza, umubaza uko ameze ariko wirinda kongera kumuhendahenda ngo mukomezanye. Wowe icyo usabwa ni ukumwereka ko umutekerezaho kandi ko n’ubwo wamubabaje nta mutima mubi wabikoranye, kandi umwereke ko witeguye icyemezo cye n’ubwo utifuza kumubura.

2. Irinde kwishora mu businzi n’ibindi bisa nabwo

Kwiyahuza inzoga kuko umukunzi wawe yakurakariye cyangwa yakwanze sibyo bizakemura ikibazo, zirikana ko iyo abibonye bimubabaza kurushaho kandi akabona ko utagira kwihangana. Ibuka ko n’iyo yakureka burundu ukwiye kwita ku buzima bwawe no guharanira gutera imbere, nta gisubizo uzakura mu nzoga cyangwa ibiyobyabwenge ahubwo uzaba wiyongerera ibibazo. Ereka umukunzi wawe ko n’ubwo yakwanze cyangwa akaba yarakurakariye akagucikaho wowe ukiha agaciro kandi utigeze ureka kwiyitaho.

3. Irinde kumwereka ko ubuzima bwawe bwageze ku musozo kubera we

Niba umaze kubona ko umukunzi wawe yamaramaje kukureka ndetse atakikwifuza, mutere wowe kukwifuza kandi umwereke ko ubuzima butarangiye kubera we, umwereke ko kuba mutakiri kumwe bitagutereye icyizere ngo wihebe ahubwo kora ibishoka byose nawe abone ko uri uwo undi wese wifuza umukunzi yashima bityo anagire impungenge ko ashobora gutinda mu burakari akazagaruka abandi baragutwaye. Kumutera impuhwe umwereka ko byanze bikunze natakwemerera nta mahoro uzagira ntago byatuma ahita abona agaciro kawe nyakuri.

Ibitekerezo

  • 室內設計公司 - 香港室內設計(Interior Design)中心-擁有豐富優質屋苑室內設計經驗,宗旨是希望透過設計讓每個家庭帶來舒適生活。 採用人性化設計方案,了解客人需求 專營: 室內設計 裝修工程 傢俬設計訂造。

    Hi,

    My name is Aaliyah. Sorry to reach out like this, I couldn’t find your email on your website.

    I help US and Canadian businesses receive grants, not loans that must be repaid. If I end up successfully helping you receive a grant, I receive a commission from the grant facilitator, not your company.

    Is this of interest to you? If so, we can setup a call where I provide information completely free of charge.

    I hope you’re having an excellent day,
    Aaliyah

    If I bugged you and you’d prefer to never hear from me again, please just let me know.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa