skol
fortebet

Menya byinshi kuri Mukarujanga wanatangaje igice ku mubiri we akunda ndetse n’umusore yumva akunze wamubera umugabo

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Mukarujanga wamenyakaniye cyane kubera gukina filimi nyarwanda nuko akaza gukundwa n’abantu batari bake bitewe n’ingano ye ndetse n’ubuhanga bwe mu gukina Filme yagize byinshi avuga ku buzima bwe ubwo yaganiraga n’umunyamakuru uzwi ku izina rya Phil Peter,aho ikiganiro bagiranye cyari kigizwe no guhatwa ibibazo ku buzima bwe.
Aha tukaba tugiye kubagezaho mu nyandiko ikiganiro Mukarujanga yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter wanamubajije igice ku mubiri we yaba akunda ndetse n’umusore yumva (...)

Sponsored Ad

Mukarujanga wamenyakaniye cyane kubera gukina filimi nyarwanda nuko akaza gukundwa n’abantu batari bake bitewe n’ingano ye ndetse n’ubuhanga bwe mu gukina Filme yagize byinshi avuga ku buzima bwe ubwo yaganiraga n’umunyamakuru uzwi ku izina rya Phil Peter,aho ikiganiro bagiranye cyari kigizwe no guhatwa ibibazo ku buzima bwe.

Aha tukaba tugiye kubagezaho mu nyandiko ikiganiro Mukarujanga yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter wanamubajije igice ku mubiri we yaba akunda ndetse n’umusore yumva akunze ushobora kumubera n’umugabo..n’ ibindi byinshi yavuze byerekeranye n’ubuzima bwe bwite .Kurikira hasi ikiganiro bagiranye:


Yatangiye avuga amazina ye yombi aho yagize ati “Nitwa Mujawamariya Yacent”

UMUNYAMAKURU:Iyo bakwise Mukarujanga ntubababara?

MUKARUJANGA:Rimwe na rimwe..bitewe nuko babivuze..iyo harimo ikinyabupfura udasakuje kubera ko nziko ariryo benshi bazi ..nyine ndakwitaba.

UMUNYAMAKURU:Sinema yaba ari iki yagufashije?

MUKARUJANGA:Byigeze kumfasha..kuko niga akenshi nabonaga Minerval..ariko ubu biri hasi..amafaranga yaragabanutse ..yavuyemo.

UMUNYAMAKURU:Ubona byaratewe niki?

MUKARUJANGA:Byatewe ahanini n’abantu bashaka kugaragara bigatuma nyine umukoresha avuga ngo hari abantu bashaka gukina Film batishyuje mwe rero kuko munyishyuza mube mwigendeye..ubwo ndakoresha abantu nyine batanyishyuza bashaka kuba Abasitari ..Bituma..Sinzi mbese uko nabyita..kuko iyo umuntu yabigize umwuga ntabwo yakinira Ubuntu..Sinavuga rero ko ubu Film yatuma umuntu yishyura Ishuli.

UMUNYAMAKURU:Ese gukina Sinema wabonaga byagutunga?

MUKARUJANGA:Byari kuntunga kera..ariko ubu nta cyizere

UMUNYAMAKURU:Ni ikihe gice ukunda cyane ku mubiri wawe?

MUKARUJANGA:Hahaha ni Amano.

UMUNYAMAKURU:Umuhungu ukunda ni uteye ate?

MUKARUJANGA:Nkunda umuhungu w’umusportif utabyibushye cyane..Nyine umuhungu w’Umusportif hahaa Urabyumva..!

UMUNYAMAKURU:Umwana wawe afite imyaka ingahe?Umukunda ute?

MUKARUJANGA:Afite imyaka Ibili..Umwana wanjye ukuntu mukunda sinabigereranya.!

UMUNYAMAKURU:Ibyavuzwe ku rukundo hagati yawe na Samusure..?

MUKARUJANGA:Ni urukundo rw’akazi..ni umucuti nyine ,Twiyumvanyemo nyine ariko by’akazi..

UMUNYAMAKURU:Imishinga yawe cg icyo waba uhugiyemo muri iyi minsi?

MUKARUJANGA:Imishinga ya Sinema..navuga ko ndikubafasha..hari abana babitekerejeho bariyegeranya bansaba ko mboneka muri Filme yabo kugira ngo igurwe …!


HANO NI IGIHE MUKARUJANGA YARI ATWITE

Ibi ni ibibazo Mukarujanga yabazwaga n’umunyamakuru Phil Peter wamubajije byinshi ku buzima bwe bwihariye ndetse na bimwe mubyagiye bimuvugwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa