skol
fortebet

Menya byinshi kuri Umutoni Yvette umugore rukumbi ukunze kwifashishwa n’abahanzi nyarwanda mu mashusho y’indirimbo(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

UmutoniI Yvette ni umukobwa wamenyekanye mu mashusho y’indirimbo nka Simparara, Ndagukunda, birarangiye n’izindi, ariko ubu akaba yarashatse umugabo ndetse baranabyaranye umwana ariko akaba akunda kwifashishwa cyane n’abahanzi nyarwanda mu mashusho y’Indirimbo zabo bitewe nuburanga bukurura benshi. Umutoni Yvette nuri hagati uciyeho akaziga
Yvette afite Imyaka 23 y’amavuko yagiye agaragara mu mu mashusho y’indirimbo nyinshi zitandukanye z’ibyamamare bya hano mu Rwanda, nk’izo twavuga (...)

Sponsored Ad

UmutoniI Yvette ni umukobwa wamenyekanye mu mashusho y’indirimbo nka Simparara, Ndagukunda, birarangiye n’izindi, ariko ubu akaba yarashatse umugabo ndetse baranabyaranye umwana ariko akaba akunda kwifashishwa cyane n’abahanzi nyarwanda mu mashusho y’Indirimbo zabo bitewe nuburanga bukurura benshi.

Umutoni Yvette nuri hagati uciyeho akaziga

Yvette afite Imyaka 23 y’amavuko yagiye agaragara mu mu mashusho y’indirimbo nyinshi zitandukanye z’ibyamamare bya hano mu Rwanda, nk’izo twavuga zamenyekanye ni nka“Ndagukunda ya King James,Birarangiye ya Dream Boyz,kora akazi ya Jules Sentore,Simparara ya Urban Boys n’izindi Nyinshi…”.

Umutoni Yvette ufite uburanga bubereye ishusho

Nubwo Yvette agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi asa nk’uwari warabigize umwuga ntibyamubujije no kuba yarafite umusore bakundana kuko nyuma baje no kubana ndetse biba ngombwa ko anatwita ari nabwo yahise asa n’uhagaritse umwuga we kugira ngo azabanze abyare. Nyuma yaje kubyarana n’umugabo we uzwi nka “Deejay Deelex” umwana w’umukobwa.

Deelex ateruye umwana wabo Akeza Allana

Umutoni aganira n’ikinyamakuru Umuryango yatubwiye ko we n’umugabo we babanye neza ndetse ko n’umwana babyaye ubu afite amezi agera kuri arindwi y’amavuko,naho tumubajije amazina baba barise umwana wabo hanyuma atubwira ko bamwise “Akeza Allana”.

Akomeza aganira na Umuryango twamubajije niba kuba yarabyaye bitazatuma atazongera kugaragara mu mashusho y’indirimbo nk’uko yarabimenyereweho ko yabigize umwuga arabihakana.

Ati “Oya ntacyo pe..kuko ubu nagarutse uzarebe hari n’amashusho mashya nakozemo ya Yemba Voice, niyo video ya vuba mperuka kugaragaramo”.

Inseko ye no mu kanwa he hakurura buri wese

Nkuko bizwi ko kujya mu mashusho y’abahanzi Yvette yabigize umwuga twaje no kugira amatsiko yo kumenya amafaranga baba bamuha kugira ngo anjyemo maze nawe adusubiza agira ati “Oya biba ari ibanga gusa bishyura neza kuko ni akazi nk’akandi”
Tumubajije niba atishyuza umuhanzi akurikije urwego ariho we yatubwiye ko ngo atariko akora kuko ngo ayo baba bavuganye aba arayo kuko n’abahanzi akorana na bo baba bifashije baragafashe.

Uko aseka bimwongerera Igikundiro

Twifuje kumenya neza byibura amafaranga umuhanzi umushaka adashobora kujya munsi maze adusubiza muri aya magambo

“Oya,buriya mvuze ngo naya hari uwazaza ashaka kumpa arenzeho ugasanga ahise ahera kuri yayandi navuze,Hagati aho tugira uko tuvugana ubundi tukumvikana ko agomba no kunyambika ,akajyana muri Salon de Coiffure ndetse akananyishyurira n’ama Transport ndibukenere”.

Gusa ngo ayo ahabwa nk’uko amaze kubivuga hejuru ntago umushahara we uba urimo.

Nubwo yabyibushye ntibikuraho bwa buranga karemano

Umuntu wese wifuza gukorana na we yamubona abinyujije ku mbuga nkoranya mbaga akoresha nka Facebook aho akoresha amazian ye Umutoni Yvette ndetse no kuri Instagram ni pretty_queen250 maze mugahana gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa