skol
fortebet

Menya ibanga ryo guhumura neza

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niba ukunda kubira ibyuya cyangwa kugira impumuro mbi kumubiri wawe hari uburyo bworoshye bwagufasha kubikumira ntiwibangamire cyangwa ngo ubangamire abo uhura nabo.

Sponsored Ad

1. Kunda kunywa amazi kenshi gashoboka

Uretse kuba amazi yafasha umuntu mukwirinda kugira umuhumuro mubi no mubuzima busanzwe amazi ningenzi kubuzima obw’umuntu, nibyiza ko witoza kunywa amazi kugirango bigufashe no kwirinda kurwara indwara za hato nahato.

2. Menya gutegura ifunguro ( Indyo yuzuye)

Rimwe na rimwe umuntu ashobora kugira umwuka mubi biturutse kubyo yariye. nibyiza ko umuntu agira ubumyenyi mugutegura indyo yuzuye hatarimo ibintu bimwe na bimwe abantu bafata nkaho biryoshya ibiryo kandi nyamara ntamumaro bigira kubuzima bw’umuntu ahubwo usanga bishobora guteza umwuka mubi kuwabiriye.

3. Ita kunkweto wambara

Indwara ya bagiteri ishobora kwiyubaka cyane mugihe utabashije kwita kunkweto zawe bigatera mpumuro mbi . hari umuti wabugenewe spray-rusange ya disinfectant spray ushobora kwifashisha mugihe umaze kumesa inkweto zawe zumye ukayiteramo uakazanika mugihe kingana n’amasaha 24 ahantu hari umuyaga bizagufasha kwirinda izo ndwara ndetse uce ukubiri n’impumuro mbi yo mubirenge.

4. Iyuhagire buri munsi ,kandi wibande kubice byingenzi bibira ibyuya

Abantu benshi batekereza ko kwiyuhagira buri munsi atari ngombwa ariko nibyiza ko wita kumubiri wawe kandi ukibanda kubice by’umubiri bikunze kubira ibyuya nk’amaboko n’ahandi, waba ugira ibyuya byinshi ushobora kwiyuhagira inshuro irenze imwe kumunsi ukoresha amazi meza n’isabune byaba akarusho ugakoresha amazi ashyushye

5. Koresha Parufe zabugenewe ariko muburyo bwiza

Gukoresha Parufe nibimwe mubifasha kurinda impumuro mbi kumuntu mugihe ayikoresheje neza, ushobora gufata parufe yawe bitwe n’impumuro ukunda cyangwa spray ukayitera imbere mumaboko ariko ugategereza umwanya ko yumuka udahise wambariraho imyenda ako kanya bizagufasha gukumira impumuro mbi kumubiri wawe.

6. Menya guhitamo amavuta usiga umubiri wawe

Mbere yo guhitamo amavuta wisiga banza umenye niba impumuro yayo itazakubangamira cyangwa ikabangamira abo uhura nabo cyane ko impumuro mbi kumuntu ishobora kumukuraho inshuti cyangwa akagira icyangiroariko atazi aho gituruka, basha guhitamo impumuro y’amavuta wisiga kandi umenye neza niba yahura na Parufe wahisemo kwitera kugirango bitaza kuba byinshi cyangwa bikabusana.

7. Ita kumisatsi yawe kandi uyigurire parufe yabugenewe

Biroroshye ko umusatsi wahumura neza igihe kirekire mugihe uwitayeho kuko ntubira ibyuya, nibyiza ko ugura spray zo gutera hagati mumusatsi ukirinda guhozamo ibitambaro kuburyo umuyaga ugeramo bitagoranye bizagufasha kwirinda impumuro mbi ituruka mu musatsi.

8. Mesa imyenda yawe ukoresheje ibikoresho byabugenewe

Mugihe ugiye kumesa imyenda yawe irinde gukoresha ibicuruzwa bitashyizwe kumugaragaro kuko bishobora kwangiza imyenda yawe, irinde kwanura imyenda yawe igifite ubukonje kuko nabyo bishobora kuyitera impumuro mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa