Menya ibintu 5 umusore ugukunda by’ukuri adashobora kugukorera
Yanditswe: Wednesday 21, Sep 2022
Bimwe mu bintu umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri adashoborakugukorera.
1.Ku kwima umwanya
Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azakugira amahitamo yanyuma ahubwo aguha umwanya mu byo akora byose, akakwereka ko aguhozaho umutima.
2. Nta gutanya n’umuryango wawe
Umukunzi wawe naba agukunda by’ukuri ntabwo azatuma umubano wawe n’ababyeyi bawe uzamo agatotsi kubera we ahubwo akora uko ashoboye ugakomeza kubana neza n’umuryango wawe kuko aba azi ko uwo muryango we ari nk’umuryango we.
3. Kuvuga amagambo agusebya
Umugabo cyangwa umusore ugukunda akurwanira ishyaka ntashobora kubwira abantu ibintu bigusebya ahubwo agenda akuvugana neza. Ibi biterwa n’uko aba akwibonamo bityo akumva ko kuba yakuvuga nabi nawe yaba arimo kwisebya.
4.Kuguca intege
Umugabo cyangwa umusore ugukunda nta buryarya aragushyigikira mu nzozi zawe akakwereka ko uzazigeraho igihe zishoboka ntabwo aguca intege. Yitwara igihe cyose nk’umujyanama wawe niyo utamugisha inama we aribwiriza ukajya wumva akugira inama zatuma ubuzima bwawe buba bwiza cyane by’umwihariko ubuzima bwawe bw’ahazaza.
5. Kwirengagiza ibikubabaje
Umusose cyangwa umugabo ugukunda by’ukuri uzamubwira n’uko akora uko ashoboye akakuba hafi mu bibazo bikugoye kandi mwaba mwagiranye ikibazo akaguha umwanya mugashakira umuti hamwe aho kukireka kidakemutse kandi aziko kikubangamiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *