
Bimwe mu bintu abakobwa n\abadamu badakunze kuvugishaho ukuri.
1.Imyaka bafite
N’ubwo bisa n’ibitiyubashye kubaza umugore cyangwa umukobwa imyaka ye, hafi ya bose mu bayibazwa barayigabanya kuko gusaza ntibiryohera abagore n’abakobwa. Nunahura n’umusore uzamubwire ko yashaje, ariko ku bagore ho, hari n’ufite imyaka myinshi wakwita umukecuru mukagerana kure. Si ibyo kwemerwa gutyo gusa rero mu gihe hagize umugore cyangwa umukobwa ukubwira imyaka afite, kuko ni bacye cyane bakubwiza ukuri.
2.Imiterere y’akazi
Bitewe n’uko akazi umuntu akora kagaragaza byinshi ku gaciro ke mu muryango ndetse n’imimerere ye, akenshi usanga abagore bakunda gutaka akazi bakora bagerageza kumvikanisha buryo ki ari keza, gakwiriye,…mu rwego rwo kumvikanisha ko bashoboye kandi ari abo kwizerwa.
3.Umubare w’inshuti
Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare munini w’ababasaba urukundo kandi ntibajya bihutira gusubiza ko bidashoboka bityo bigatuma bagira inshuti nyinshi kandi buri imwe izi ko ari yo mwami w’umutima. Mu rwego rwo kwirinda kugira abo batakaza mu gihe batarabona ababajyana cyangwa se kuba bakwisenyera bahitamo kubeshya umubare w’abasore bigeze kuba inshuti.
4.Impamvu z’ugutandukana
Mu gihe umugore cyangwa umukobwa afite umukunzi batandukanye, ntibiba byoroshye ko yavugisha ukuri ku mpamvu yabiteye kuko ahanini baba banga ko byamugusha mu kundi gutandukana.
5.Ibijyanye n’imitungo
Abagore n’abakobwa bakunze kubeshya ku bijyanye n’umutungo kandi inshuro nyinshi babeshya bavuga ko ari nta kintu bafite. Iki cyo ariko akenshi bakibeshya mu rwego rwo kugirango abagabo cyangwa abasore bakundana batavaho bivumbura ko barushwa imitungo cyangwa se bakaba bakwanga kubitaho no kugira ibyo babagurira bumva ko babyishoboreye.
Ibitekerezo
Akokanu niko
Nibyo ndabishimye nkuko mubivuze nikobimeze. nsigaye ndi shimiyimana Ronald mukakoze.
Niko p nikobiri nkajye nkundana numukobwa land nenda kubana nawe ariko biragoye kuba yabwirako ikofiye haruko ihagaze land burikwezi ahebwa