skol
fortebet

Menya ibyihishe inyuma ku cyiswe ubukwe bwa Rocky utamenye

Yanditswe: Wednesday 18, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 16 Kanama 2021 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwiragiye amafoto ya Rocky Kimomo uzwi cyane mu gasonanuye ,yateye ivi yambika umukobwa impeta umusaba ko yamubera umugore benshi babyibazaho yaramaze igihe avuga ko adateze gukora ubukwe.

Sponsored Ad

Uwizeyimana Mark uzwi ku izina rya Rocky n’andi mazina yamamaye cyane mu gusobanura filime Nyarwanda ibizwi nk’agasobanuye ,ahari hashize igihe atangije imvugo ya “Nta GIKWE “ ishishikariza abasore bagenzi be kutazakora ubukwe. Nyuma hise yongeraho ko “NTA KUDOHOKA” ashaka gushimangira ko nta musore ugomba kudohoka kuri gahunda ya “Nta Gikwe”.

Aha niho benshi batangiye kubyibaza nyuma yo kubona amafoto acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,gusa byaje kumenyekana ko bitaribyo ahubwo azifashishwa mu gikorwa cy’ifatatwa ry’amashusho y’indirimbo iri hafi gusohoka ya Papa Cyangwe afatanyije na Social Mula.

Ni amafoto yekana Rocky ateye ivi hasi asaba umukobwa kuzamubera umugore,ni ahantu bigaragara ko hari hateguwe,ariko hahise hasohoka indi bambaye aho umukobwa yari yambaye agatimba na Rocky yambaye ikote bihita bishyira abantu benshi mu rujirjo. Aba nibo bazifashishwa muri aya mashusho y’iyi ndirimbo itaramenyekana izina.

Amkakuru avuga ko uyu mukobwa uzagaragara mu mashusha yambikwa impeta na Rocky Kimomo, yitwa shimwe Carmene,iyi ndirimbo byitezweho ko izasohoka mu gihe cya vuba irikumwe n’amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa