skol

Ibyihishe inyuma y’ifoto ya Juno Kizigenza asomana na Ariel Wayz yavugishije benshi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 June 2021

Ku wa mbere mu gitondo nibwo hasakaye amafoto n’amashusho y’abahanzi 2 Juno Kizigenza na Ariel Wayz ku mbuga nkoranyambaga bari gusomana , ndetse benshi bacitse ururondogoro bazi ko aba bombi baba bakundana. Kuri ubu bashyize hanze indirimbo bakoranye yitwa “Away”


Iyi ndirimbo yasohotse muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama ,nyuma y’amashusho abagaragaza bahuje urugwiro bari kunywa umuvinyo ku buryo bigera aho bagatwarwa bagasomana.

Aya mashusho akijya hanze abantu benshi baratangaye bavuga ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo ndetse bamwe batangira kuvuga ko baba baberanye.

Abari mu mashusho bo bararuciye bararumira ku buryo uwababazaga iby’iyi foto n’amashusho baryumagaho.

Gusa, ku gicamunsi cyo kuri iyi wa Kane tariki 17 Kamena 2021, bombi batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo bise ‘Away’. Ariel Wayz niwe wabanje gushyira hanze ifoto igaragaza ko kuri uyu wa Gatanu bazashyira hanze mu gitondo saa yine.

Yanditse ati “Njye n’inshuti yanjye magara Juno Kizigenza twabakoreye indirimbo yo mu bihe by’impeshyi izaba hit. Muriteguye?”

Abakurikirana imyidagaduro babonye amashusho y’aba bombi basomana bahise batangira kugaragaza amarangamutima yabo. Nk’uwitwa ntwazingabo6 yahise agira ati “Mbese byari iyi ndirimbo. Mukomereza aho.”

Reba indirimbo y’aba bahanzi bafite ubuhanga butangaje muri muzika Nyarwanda Juno Kizigenza na Ariel Wayz

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe...

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro...
21 October 2021 0

Platini P yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Sierra Leone

Umuhanzi Platini P uhagaze neza mu muziki Nyarwanda yatumiwe mu...
20 October 2021 0

Symphony Band iri gutegura igitaramo cy’amateka yatumiyemo Ric...

Itsinda ry’abaririmbyi n’abacurunzi rya Symphony Band ryateguye igitaramo...
20 October 2021 0

Amazina y’urukundo The Ben arikwita umukunzi we Miss Pamella[AMAFOTO]

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Miss Pamella bakomeje kuryoherwa n’ubuzima...
20 October 2021 0

Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi...

Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukoresha izina rya Bruce Melodie mu muziki,...
19 October 2021 0

Meddy yabwiye ijambo rikomeye The Ben nyuma yo kwambika Impeta Miss...

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Ukwakira 2021 mu masaha y’umugoroba , nibwo...
19 October 2021 0