
Benshi batekereza ko urukundo rushoora gukomera ndetse rukaramba ari igihe abakundana bari kumwe cyangwa se bahura kenshi gusa biranashoboka ko urukundo rwakomera hagati y’abantu badahorana ahubwo bahura bakumburanye.
byiza byo kugira umukunzi uri kure yawe mudahorana
1. Byongera icyizere
Icyizere ni ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere.
Iyo rero uri kure y’uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera
2. Ubona umwanya wo kwiteza imbere
Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by’uwo bakundana.
Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari kubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n’inshuti yawe, nko guteka n’utundi turimo tugushimisha.
3. Kuganira biba byiza
Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.
Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.
4. Ntabwo umuburira akanya
Iyo uziko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.
5. Muhora mukumburanye kandi buri umwe abona mugenzi we nk’umuntu w’agaciro
Iyo umukunzi wawe ari kure biragoye kwiyumvisha ko hari uwamusimbura mu gihe mubasha kuvugana, kubera urukumbuzi uhora wumva ko ari umuntu w’agaciro mu buzima bwawe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *