skol
fortebet

Menya ikintu nyamukuru Platini yari yakundiye Olivia

Yanditswe: Tuesday 02, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko iby’urukundo rw’umuhanzi Platini P n’umuge Olivia bijemo agatotsi , nyuma y’amakuru, avugwa ko Platini amenye ko umwana yabyaranye na Olivia atari uwe ndetse ko kugeza kuri ubu batakibana nk’umugore n’umugabo.
Ku itariki ya 27 Werurwe 2021 nibwo umuhanzi Platini nibwo yasezeranye n’umukunzi we Ingabire Olivia kubana akaramata nyuma y’uko imiryango yabo ibihaye umugisha mu isaba ryabibanjirije .
Nyuma y’ubukwe bwabo Platini akomoza ku kintu yakundiye Olivia mu kiganiro yari yagiranye (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko iby’urukundo rw’umuhanzi Platini P n’umuge Olivia bijemo agatotsi , nyuma y’amakuru, avugwa ko Platini amenye ko umwana yabyaranye na Olivia atari uwe ndetse ko kugeza kuri ubu batakibana nk’umugore n’umugabo.

Ku itariki ya 27 Werurwe 2021 nibwo umuhanzi Platini nibwo yasezeranye n’umukunzi we Ingabire Olivia kubana akaramata nyuma y’uko imiryango yabo ibihaye umugisha mu isaba ryabibanjirije .

Nyuma y’ubukwe bwabo Platini akomoza ku kintu yakundiye Olivia mu kiganiro yari yagiranye n’umunyamakuru wa Isimbi Tv ,aho yatangaje ko umunsi wa mbere aganira na we yahise amenya ko azamubera umugore kuko ngo yari yasanze bahuje byinshi.

Icyo gihe yari yabitangaje agira Ati“ Ubundi mpura na Olivia bwa mbere tuvugana, naramubwiye nti biriya bintu byo gushinga ivi simbikunda, na we numva arabyanga cyane, ndavuga nti umugore arabonetse, ni nayo mpamvu utigeze ubona nkora imihango yo gushinga ivi kuko sinyemera, impeta ya fiançailles nayimwambikiye mu gusaba no gukwa.”

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa basezeranye kubana akaramaata ,icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw’imyidagaduro.

Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

Yavuze ko n’uwahoze ari umukunzi we, Ingabire Diane na we yamwifurije ibyiza, yagize ati“uzagire ibihe byiza Baba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa