skol
fortebet

Menya Impamvu ikomeye yatumye urubanza rwa Miss Elsa rushyirwa mu muhezo

Yanditswe: Tuesday 24, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi nibwo Ahagana saa mbiri za 40 nibwo Miss Iradukunda Elasa yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Iradukunda aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma.
Iburanisha ryatangiye ahagana saa mbili na 50, (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi nibwo Ahagana saa mbiri za 40 nibwo Miss Iradukunda Elasa yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Iradukunda aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma.

Iburanisha ryatangiye ahagana saa mbili na 50, Uwunganira Iradukunda Elsa asaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye neza.

Abishingira no ku mazina y’abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa umutekano.

Ubushinjacyaha nabwo bwemeje ubu busabe, buvuga ko bakurikije uburemere bw’iyi dosiye , kuyiburanishiriza mu muhezo aribyo byaba byiza.

Iradukunda Elsa na we asabye ko yumva urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo.

Ibitekerezo

  • Hhhhhhh...mwavuzeko byari ukugira ngo itangazamakuru n’Abanyarwanda muri rusange batabona detailles kuri iyi dossier!! Aburanira mu muhezo se ntabwo yujuje imyaka?? Araburanira mu muhezo se hari amabanga y’igihugu yikoreye mu guhimba inyandiko zishinjura cheri we?? Araburanira mu muhezo kubera iki?? Niba hari n’Aba-Miss cgw abatanga-buhamya cheri we yakaciye, nta banga rikirimo!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa