skol
fortebet

Menya impamvu itunguranye itumye urubanza rwa ’Prince Kid’ rusubikwa

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022 , nibwo Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid’ yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranweho buhohoterwa ku byaha akurikiranweho Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye.

Sponsored Ad

Akimara kugezwa imbere y’umucamanza yahise asomorwa umwirondoro we, n’ibyaha bitatu aregwa ari byo; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato, gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Amaze kumusomera ibyo byaha, umucamanza yahagaritse iburanisha kuko umwunganizi wa Prince Kid yakererewe kugera mu rukiko.

Nyuma y’umwanya ategerejwe n’Inteko iburanisha, Umunyamategeko wa Prince Kide, Nyembo Emelyne yageze mu rukiko, avuga koo itumanaho ritagenze neza, kuko nubwo yari aziko uyu munsi baburana, isaha ntakuka itamenyekanishijwe.

Yahise avuga ko hari ikibazo ashaka kugaragariza urukiko. Yagaragaje ko akeneye umwanya wo gutegura dosiye kugira ngo abashe kuburana.

Yavuze ko mu myanzuro y’Ubushinjacyaha isaba ifungwa ry’agateganyo, basanze Ubushinjacyaha bugenda bushingira ku byavugiwe mu Bugenzacyaha mu gihe uruhande rw’uregwa rutarabasha kubibona.

Me Nyembo yavuze ko byageze ni mugoroba batarabona ibigize dosiye byose, kandi bakeneye kubimenya mbere y’uko Ubushinjacyaha bugaragaza ingingo zikomeye bushingiraho busaba ko Ishimwe yakurikiranwa afunzwe, ngo nabo baziregureho.

Ishimwe nawe yavuze ko kugeza ubu atarabona dosiye ye. Me Nyembo yasabye ko nubwo bahabwa umunsi umwe, waba uhagije.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bw’ababuranyi kubanza kubona dosiye, ariko ngo yasangijwe ababuranyi bose kuko n’urukiko rurayifite, kereka ngo byakozwe bitinze.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwimuriye urubanza rwa Ishimwe ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, saa Tatu, nyuma y’uko Prince Kid n’umuburanira bagaragaje ko batarabona Dosiye.

Ku ya 26 Mata 2022, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko Price Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda. Ati "Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze".


Dr Murangira yadutangarije ko Prince Kid akekwaho "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye". Yavuze ko Prince Kid "Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha".

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse kompanyi ya Ishimwe yamburwa uburenganzira bwo kongera kuritegura.

Ku cyumweru gishize kandi umwe mu batwaye iri rushanwa, Elsa Iradukunda, yatawe muri yombi ku birego byo kubangamira iperereza bishingiye kuri iki kirego cya Prince Kid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa