skol
fortebet

Menya impamvu yatumye Lil G atandukana n’umukunzi we umenye n’impamvu ngo yaba ituma afuhira mushiki we

Yanditswe: Sunday 23, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda uzwi ku izina rya Lil G cyangwa se Lionel yatangaje impamvu yaba yaratumye atandukana n’umukunzi we…ndetse anavuga impamvu yaba ituma afuhira mushiki we wari waratangiye no kuririmba nyuma ntawamenya uko byagenze.
Hari mu kiganiro n’umunyamakuru Phil Peter ubwo Lil bamubazaga aho mushiki we umukurikira waririmbaga aho asigaye aba..nuko Lil G nawe asubiza agira ati “Arahari ariko yarakuze ukuntu…ahubwo umurebye wagira ngo niwe mukuru kuri njyewe.”. Ingrid Karangwayire mushiki (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda uzwi ku izina rya Lil G cyangwa se Lionel yatangaje impamvu yaba yaratumye atandukana n’umukunzi we…ndetse anavuga impamvu yaba ituma afuhira mushiki we wari waratangiye no kuririmba nyuma ntawamenya uko byagenze.

Hari mu kiganiro n’umunyamakuru Phil Peter ubwo Lil bamubazaga aho mushiki we umukurikira waririmbaga aho asigaye aba..nuko Lil G nawe asubiza agira ati “Arahari ariko yarakuze ukuntu…ahubwo umurebye wagira ngo niwe mukuru kuri njyewe.”.

Ingrid Karangwayire mushiki wa Lil G muri 2012

Bakomeza Lil G mukumuserereza bamubajije niba yirirwa aserera n’abajama,aseka cyane asubiza umunyamakuru muri aya magambo “hahaha..na nabica hahaha ..na nabica….”mugukomeza mu rwenya rwinshi umunyamakuru amubaza niba atameze nka babandi mushiki wabo asurwa hanyuma bakanga kuva muri Salon nuko Lil G ntiyagira icyo abivugaho..ahubwo abwira umunyamakuru ngo nawe yishyire muri uwo mwanya nka Lil G yumve…!

Mugukomeza Lil G bamusabye gusubiza amaso inyuma maze akareba niba we hari abo yaba abikorera mbese ngo Icyaha nkubu kibaye ari Icyiturano..aseka cyane Lil G yamusubije ko yakwigaya asanze aribyo..!

Nibwo Lil G nanone yabajijwe ibyo gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye amazi atanu ,maze ahamya neza ko ngo batandukanye ndetse ko we ubu yongeye agafata icyemezo cyo kudakundana..!abajijwe icyo bapfuye Lil G hanyuma avuga ko habayeho kugira ukumutenguha k’umukunzi we bityo ngo bihita bituma ahindura inzira maze ahitamo guhita atandukana nawe.

Umulisa, umukobwa Lil G avuga ko bari bamaranye amezi atanu bakundana

Lil G, ubusanzwe witwa Karangwa Lionel yagiye yumvikana mu bitangazamakuru yigamba ko yaryamanye n’abagore/abakobwa barenga 90, ubu afite umwana w’umukobwa yabyaye mu mwaka wa 2015, umwana yise Leila, amubyaranye n’uwitwa Umutoni Diane.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa