skol
fortebet

Menya ubusobanuro bw’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kwambara impeta ku ntoki zitandukanye bitewe n’aho bakunda ariko kubazi ubusobanuro bw’impeta bitewe n’urutoki iriho bashobora gutahura ubutumwa washatse gutanga rimwe na rimwe wowe ntabyo wari uzi.

Sponsored Ad

Ni byiza ko umenya ubusobanuro bw’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho kugirango wirinde gutanaga amakuru atari yo bitewe n’ababisobanukiwe.

1.Igikumwe /La pouce

Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.

2.Urukurikira igikumwe/ index

Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.

3.Urutoki rurerure/ le mageur) :

Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.

4.Mukuruwameme/ Annulaire

Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.

5.Agahera

Uru ni urutoki ruto kurusha izindi rwegereye urwambarwaho impeta ya mariage kwambara impeta ahangaha bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.

Kwambara Ku ntoki zose

Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko ugaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, cyangwa se ko abandi bakubona uko wowe utari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa