Mu buzima, hari abatangirira hasi cyane, bakabaho ubuzima busanzwe cyangwa bukomeye, ariko bakaza kuzamuka bagahinduka ibyamamare. Mu Rwanda, bamwe mu byamamare byo mu myidagaduro banyuze mu nzira itoroshye, bakora imirimo iciriritse mbere yo kugera aho bageze uyu munsi. Iyi nkuru igaragaza urugendo rwabo urugendo rurimo kwihangana, gukora cyane no kutigera bacika intege.
1. MAHORO Nasri
Mahoro Nasri ni umwe mu bagaragaje ko nta murimo muto ubaho. Yigeze gucuruza ama-inite ku muhanda, ubuzima busanzwe ku rubyiruko rwinshi rushaka kwishakamo ibisubizo. Mu Ugushyingo 2015, yafashe icyemezo gikomeye ahagarika ubwo bucuruzi, yinjira mu itangazamakuru rya siporo, atangirira kuri Flash FM. Uyu munsi, ni umwe mu banyamakuru bazwi, urugendo rwe rukaba isomo rikomeye ku ubyiruko
2.Kalisa Ernest (Samusure)
Uko imirimo myinshi yamugejeje kuri sinema
Kalisa Ernest uzwi nka Samusure, ni urugero rw’umuntu utarigeze agira isoni zo gukora. Yavuye mu ishuri akiri mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, atangira gukora imirimo itandukanye: ubunyonzi, kogosha, gukora mu kabari nka mucoma ,Acunga inyoni mu gishanga cy’umuceri, akazi ko mu rugo ,Aba umumotari. Ibyo byose byamuhaye ubunararibonye n’imbaraga zo guhangana n’ubuzima, bimuha inzira yo kwinjira muri sinema, aho yaje kwamamarira cyane.
3.Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge)
Uko yavuye ku magi n’amasahane ajya mu rwenya
Clapton Kibonge yatangiye ubuzima bwo gucuruza amagi mu Kigali, ayatogosaga akayaha umwana akajya kuyacuruza. Yaje no gucuruza telefoni ku iposita, nyuma mu mpera za 2012 aza guhura n’ibibazo by’uburwayi amara amezi atatu mu bitaro. yahise usubira ku ivuko gusa Nubwo byari bigoye, ntiyamuciye intege. Yagarutse i Kigali, acuruza amasahane muri KCT, aho yahuriye na Ramjaane wamwinjije mu rwenya. Uyu munsi, ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane.
4Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta):
Fatakumavuta 2010 ubwo yaravuye mu itorero ryabarangije amashuri yisumbuye yatangiye akora akazi ko gucunga umutekano. ahembwa amafaranga bihumbi 27 byamanyarwanda ku kwezi. Nubwo umushahara wari muto, yakomeje gukora no gushaka amahirwe, aza kwinjira mu myidagaduro, aho yaje kwamamara cyane.
5. Mwitende Abdoulkarim (Burikantu)
Imirimo iciriritse imugeza ku nzozi ze
Burikantu muri 2019-2022 yakoze imirimo itandukanye ikiyedemu gihe kigera ku mezi 6. yakoze akazi ko kuranga abakozi bo mu rugo, umwogoshi aza kubihagarika yinjira mu rwenya, aho yaje kwigaragaza no kumenyekana cyane.
6. Semivumbi Daniel (Danny Vumbi)
yavuye mu burezi ajya mu muziki
Danny Vumbi yatangiye ari umwarimu w’imibare mu 2005,mu ishuli rya APADE-Kicukiro. nyuma 2006-2010,aba n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Ibi byamuhaye ubumenyi n’ubunararibonye, ariko umutima we wari mu muziki. Yaje kuwukurikira, ubu akaba ari umwe mu bahanzi bubashywe mu Rwanda.
7. Uwizeyimana Mark (Rocky Kimomo)
Rocky Kimomo yatangiye akora imenyerezamwuga muri Bank ya Kigali, nyuma akora kuri reception ya Hotel Urban mu mujyi wa kigaki. Ibyo yabihagaritse yinjira mu gusobanura filime, aho yaje kwamamara cyane kubera ubuhanga n’imvugo ye yihariye.
8.Kwizigira Jean Claude
Kwizigira Jean Claude muri 2008 ubwo yari afite imyaka 20 yabaye umwarimu w’icyongereza n’amateka muri Collège Notre Dame du saint Rosaire de Nyumba, nyuma yaho yaje kwigisha muri Elena Guerra na Regina Pacis School of Tumba mu karere ka Huye. ndetse yanakoze kuri Radio Rwanda ishami rya Huye, nyuma aba umunyamakuru wa Royal FM. Iyi nzira yatumye yinjira neza mu myidagaduro no mu itangazamakuru ubu i umwe mubafite izina rikomeye mu itanazamakuru mu Rwanda.
9.Niyitegeka Gratien (Seburikoko)
Seburikoko muri 2008 yabaye umwarimu w’Ubutabire n’Ubumenyamuntu mu mashuri atandukanye arimo Fawe Girls School St. Ignace Nugina na G.S Kimironko. Mu 2015, yafashe icyemezo cyo kureka akazi k’ubwarimu yinjira muri sinema. Uyu munsi, ni umwe mu banyabigwi mu ruganda rwa sinema nyarwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *