Umunya-Argentine Lionel Messi yongeye kugaragaza ubudashyikirwa bwe mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutangazwa nk’uwahawe igihembo cya Princess of Asturias Award for Sports 2026, kimwe mu bihembo byubahwa cyane muri Espagne no ku rwego mpuzamahanga.
Iri gihembo yatangaje ko yagihawe ku wa Gatatu tariki 3 Kamena 2026 n’akanama gashinzwe kugena abaryegukana, kavuze ko Messi arimo guhabwa iri shimwe bitewe n’ubuhanga budasanzwe yagaragaje mu mwuga we, urugendo rwe rurerure rusesuye mu mupira w’amaguru, ndetse n’uruhare rugaragara agira mu bikorwa by’ubufasha byibanda ku burezi n’ubuzima bw’abana.
Ubu Messi ukinira ikipe ya Inter Miami CF, akunze gufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya ruhago ku isi. Mu rugendo rwe rwa siporo, amaze kwegukana ibikombe 47 bitandukanye, birimo n’Igikombe cy’Isi cya 2022 yegukanye ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentina. Yananditse amateka adasanzwe yo gutsindira Ballon d’Or inshuro umunani, bitigeze bikorwa n’undi mukinnyi uwo ari we wese.
Izina rye ryarushijeho kumenyekana cyane mu ikipe ya FC Barcelona, aho yamaze imyaka myinshi cyane ari igice cy’ingenzi cy’iyi kipe yo muri Espagne. Aho ni ho yegukaniye ibikombe 35, ndetse aba umwe mu bakinnyi bafite ibitego byinshi n’imikino myinshi yakiniye iyi kipe mu mateka yayo.
Akanama kamuhaye iri gihembo kagaragaje ko Messi atagaragaje ubuhanga mu kibuga gusa, ahubwo yanabaye icyitegererezo mu myitwarire, cyane cyane mu kwicisha bugufi, gukorera hamwe n’abandi, no gukoresha izina rye mu bikorwa bifasha sosiyete.
Iri gihembo rya Princess of Asturias Award ritangwa buri mwaka ku bantu cyangwa ibigo byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere siporo, siyanse, umuco, ikoranabuhanga n’ibikorwa by’ubutabazi. Kuryegukana kwa Messi kumushyira mu rwego rw’abandi bantu bakomeye ku isi bamaze guhabwa iri shimwe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 38 ari mu myiteguro yo gushobora gukina Igikombe cy’Isi cya 2026, aho ashobora guca undi mugani wo kuba umwe mu bakinnyi bake cyane bakinnye iri rushanwa inshuro esheshatu, bikarushaho kongerera uburemere amateka amaze kubaka muri ruhago.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *