skol

Meta yakoze amadarubindi adasanzwe yiswe Oakley

Yanditswe: Saturday 21, Jun 2025

featured-image

Meta igiye gushyira ku isoko amadarubindi mashya akoranye ubwenge buhangano, AI, yitwa Oakley Meta HSTN agura 499$, ashobora gutumizwa guhera ku itariki ya 11 Nyakanga.

Andi madarubindi ya Oakley azaba afite ikoranabuhanga rya Meta azatangira kuboneka mu mpeshyi, ku giciro cya 399$.

Nk’uko amadarubindi ya Meta Ray-Ban asanzwe ameze, aya ya Oakley nayo afite kamera imbere, n’ikoranabuhanga rya écouteurs bituma ushobora kuyifashisha ukavugana n’umuntu uguhamagaye kuri telefoni ndetse afite na micro ituma iyo uvuze ijwi ryumvikana.

Iyo amadarubindi ahujwe na telefoni, ashobora gukoreshwa mu kumva umuziki cyangwa ibiganiro (podcasts), guhamagara cyangwa kuganira na Meta AI.

Binyuze kuri kamera na micro byubatswe muri ayo madarubindi, Meta AI ishobora gusubiza ibibazo bijyanye n’ibyo umuntu areba imbere ye, mu gihe ayibajije, ndetse akanasemura ibyo ari gusoma.

Afite urwego rwa IPX4 ruyaha ubushobozi bwo kuba atakwangizwa n’amazi, kandi umuriro wayo uramba cyane ugereranyije n’aya Meta Ray-Ban, kuko ashobora kumara amasaha 8 akoreshwa.

Uyaguze ahabwa n’agasanduku ko kuyashyiramo umuriro, gashobora gutuma agira umuriro wakoreshwa amasaha 48. Camera yayo ifite ubushobozi bwa 3K, ugereranyije na 1080p ya Meta Ray-Ban.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa