Umukobwa w’imyaka 19 ari mu bantu batatu bapfuye bazize kubura umwuka mu birori byo kwizihiza intsinzi y’Igikombe cy’Isi byabereye mu Mujyi wa Mexico ku wa Kabiri.
Abandi bapfuye ni umugore w’imyaka 48 n’umugabo w’imyaka 44, bitabye Imana nyuma y’uko imbaga y’abantu yuzuye imihanda y’Umujyi wa Mexico yishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu yatsinze Équateur ibitego 2-0, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu n’Urwego rushinzwe Ubuzima muri uwo mujyi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Mexico bwatangaje ko abantu barenga miliyoni imwe basohotse mu mihanda, cyane cyane hafi y’Urwibutso rw’Ubwigenge ruzwi nka “Angel of Independence”, ruherereye rwagati mu mujyi, bishimira intsinzi ya mbere igihugu cyabo cyabonye mu mukino wo gukuranamo mu Gikombe cy’Isi kuva mu 1986.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mexico, Clara Brugada, yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko ayo makuru yamuteye agahinda gakomeye. Yanasezeranyije ko ubuyobozi buzafasha iyo miryango muri ibi bihe bikomeye.
Abashinzwe ubutabazi bwihutirwa batangaje ko basanze abo bantu batatu bataye ubwenge ahantu hatandukanye hafi y’umuhanda wa Paseo de la Reforma, mbere yo kubajyana kwa muganga.
Mu itangazo ryabo bagize bati: “Nyuma yo kubaha ubutabazi bwihuse no kugerageza kubagarurira umutima ukoresheje CPR, abo barwayi bajyanywe kwa muganga kugira bitabweho n’abaganga.”
Urwego rushinzwe Ubuzima rwemeje ko abo bantu bose uko ari batatu bazize kubura umwuka, kandi ko imiryango yabo yamaze kumenyeshwa ayo makuru.
Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwabo, Umuyobozi w’Umujyi wa Mexico, Clara Brugada, yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba abakunzi b’umupira w’amaguru gukomeza kwizihiza intsinzi mu ituze, bagakora ibyo kwizihiza mu bwitonzi no kuzirikana ubuzima bw’abandi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *