skol
fortebet

Mfite amatsiko yo gusazana nawe!Ubutumwa bwuzuye urukundo bwa Miss Amanda ku mukunzi we

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2021 yongeye kugaragaza amarangamutima ye ku mukunzi we bamaranye umwaka mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Miss Akaliza udasiba gusangiza abakunzi be ibihe byiza agirana n’umukunzi yongeye kugaragaza ko ariwe musore yifuza kumarana nawe ibihe byose ndetse anamushimira ku bw’urukundo adasiba kumudgaragariza.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"“Mukundwa warakoze ku rukundo rwawe, ubushake bwawe bwo kunyumva igihe cyose, warakoze gusengana nanjye no kunsengera,. Ni byinshi nagushimira.”

“Nkunda buri kimwe cyose cyawe , mfite amatsiko yo gusazana nawe!.”

Ku rundi ruhande kande umukunzi we Jonas nawe yamushimiye urukundo yamuhaye mu mwaka bamaze bakundana.

Mu Ugushyingo 2022 nibwo uyu Miss Amanda yatagiye gusangiza abamukurikira amafoto n’amashusho y’uyu musore uzwi nka Jonas bahuriye i Londres mu Bwongereza mu myaka ine ishize.

Kuva icyo gihe yagiye agaragaza ibihe byiza agirana n’umukunzi cyane ko no mu ntangiro za 2023 Amanda yagiye kwereka umukunzi we Nyirakuru amwigisha bimwe bigize umuco Nyarwanda harimo no gukama nkuko byagiye bigaragara mu mashusho yasangije abakunzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa