Mfite byinshi byo kukubwiraPapa!Ubutumwa bwa Kim Kardashian wizihiza isabukuru y’umubyeyi we
Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

Umunyamideli Kim Kardashian mu gahinda kenshi yifurije isabukuru nziza umubyeyi we umaze imyaka 20 yitabye Imana amubwira ko amufitiye urukumbuzi rwinshi ndetse n’ibintu byinshi byo kumubwira.
Mu butumwa Kim Kardashian yasangije ku rubuga rwa Instagram, yibuka Se wari kuba yujuje imyaka 79. Yagize ati "Isabukuru nziza y’amavuko Papa, igihe kiri hafi kugera aho ngomba kukwibuka igihe kirekire kurusha icyo nakumenye.”
Muri ubu butumwa yakurikije amafoto ye ya kera ari kumwe na Se, yagize ati "Hashize imyaka 20 twizihije bwa nyuma isabukuru yawe y’amavuko hano ku Isi, gusa nzabyakira kubera ko nari mfite Papa mwiza ku Isi yose, kandi mfite amahirwe yo kuba twaramaranye imyaka 22."
Kim yakomeje agira ati "Hari byinshi nshaka kukubwira no kukwereka ndetse n’abantu bato nifuza ko wari kumenya, kuberako Mana wari kubakunda cyane." ndetse yongeyeho ko iyo afunze amaso "Numva ijwi rye nkibuka utuntu duto dusekeje kuri wowe tunshimisha cyane, Sinzigera mbyibagirwa."
Mu magambo asoza ubu butumwa, Kim w’imyaka 41 kuri ubu yagize ati "Ndagukumbuye rwose kandi ndagukeneye ubu, mbabarira uzansure mu
nzozi, Ndagukunda cyane, isabukuru nziza y’imyaka 79".
Robert Kardashian Sr, ni umubyei wa Kourtney, Kim, Khloe na Rob Kardashian, yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Kris Jenner. Amakuru dukesha ENews avuga ko uyu mubyeyi yapfuye muri Nzeri 2003 afite imyaka 59, nyuma yo kurwara igihe gito kanseri yo mu nda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *