skol
fortebet

Michael uri mu rukundo na Miss Naomie yahishuye inyungu yakuye muri CHOGM

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Michael Tesfay uri mu rukundo na Nyampinga w’u Rwanda 2020 Miss Nishimwe Naomie yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma CHOGM iba avuga ko yayigiriyeho umugisha ndetse n’amahirwe yo guhura n’abantu bakomeye akabasangiza ku byerekeranye na Kompanyi ye Bizcotap Solutions.

Sponsored Ad

Michael yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho akoresha amazina Prophetic yashimye buri muntu wese watumye CHOGM iba avuga ko yishimiye cyane umubano yahakuye ndetse n’amahirwe yo gusobanurira abari bitabiriye iyo nama ibyerekeranye na Kompanyi ye Bizicotap Solutions.

Michael ni umwe mu bagize amahirwe yo guhura n’abakuru b’Ibihugu bari bitabiriye inama ya CHOGM barimo na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson nkuko byagiye bigaragara ku mafoto.

Miss Nishimwe Naomie udaterwa ipfunwe no kuba ari mu rukundo n’uyu musore nawe yagaragaje ko yishimiye intambwe umukunzi we yateye kandi ko ashyigikiye iterambere rye maze afata amagambo n’amafoto Michael yakoresheje nawe abisangiza abakunzi be bo kuri Instagram abishyira ahunyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa.

Michael agiriwe aya mahirwe nyuma y’igihe gito atsindiye Miliyoni 10 k’umushinga afatanyije na Miss Akaliza wo kwita k’ubuzima bwo mu mutwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa